Ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Nzeri nibwo imikino ikunzwe n’ abatari bake ya UEFA Champions League yatangiraga hakinwa umunsi wa mbere mu buryo bwa phase, amakipe atandukanye yose yatangiranye intsinzi; Bayern yanyagiraga D.Zagreb A.Villa isuzugurira Young Boys iwayo. Muri iyi UCL kandi yatangiye hacibwa uduhigo dutandukanye, ku rundi ruhande ariko i Merseyside batangiriye mu gahinda nubwo ikipe yabo ya Liverpool yitwaye neza umwe mu bafana bari bayiherekeje i Milan yahasize ubuzima. Kuri uyu wa 18 Nzeri nabwo imikino y’ umunsi wa mbere wa phase irakomeza.
Dore uko amakipe yatsindanye :
Mu mikino yose yabaye kuri uyu wa kabiri nta numwe wabayemo kunganya.
Kylian Lottin Mbappé yishimira igitego cya mbere atsindiye Real Madrid muri UCL mu mukino batsinzemo VfB Stuttgart 3-1
Endrick Felipe Moreira de Sousa yaraye abaye umukinnyi ukiri muto utsindiye Real Madrid igitego muri UCL ku myaka 18 n’ iminsi 58 y’ amavuko, ku gitego yatsinze VfB Stuttgart asimbuye.
Harry Edward Kane MBE yaraye atangiranye hat-trick ubwo yatsindaga ibitego bine birimo penalty eshatu, anaba MOTM mu mukino ikipe ye ya FC Bayern Munich yanyagiyemo Dinamo Zagreb yo muri Croatia ibitego 9-2
Umufana wa Liverpool Philip Dooley w’ imyaka 51 y’ amavuko yitabye Imana ubwo yari yaherekeje ikipe ye mu Butaliyani ubwo yarigiye gukina na AC Milan, yitabiye Imana mu mpanuka yabaye mbere y’ uko umukino wa AC Milan na Liverpool utangira, ibera ku kibuga cy’ indege cy’ i Bergamo mu Butaliyani, itewe n’ imodoka zagonganye nawe zimugeraho. Liverpool na AC Milan zibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zatangaje ko zishenguwe n’ urupu rw’ uyu mukunzi w’ umupira w’ amaguru.
Kuri uyu wa gatatu nabwo UCL irakomeza nubundi hakinwa umunsi wa mbere wa phase.
Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…