

AMAKURU
U Rwanda rwamaganye ibirego bya LONI ku ngabo z’u Rwanda
U Rwanda rwamaganye ibirego bidafite ishingiro rwashinjwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR).
OHCHR yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zafashije mu iyicwa ry’abasivili 319 mu mirima yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ibi byose ikabivuga nta bimenyetso, nta buhamya cyangwa se impamvu zifatika zigaragazwa.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, rivuga ko ibi birego bya OHCHR bidafite ibimenyetso ndetse ko gushinja RDF ibi binyoma ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa.