Categories: Imikino

Sobanukirwa uburyo UEFA Europa League 2024/25 izakinwamo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Kanama habaye tombora ya UEFA Europa League 2024/25 mu muhango wabereye i Monaco mu Bufaransa ari naho ku munsi wabanje habereye tombora ya mukuru w’ iri rushanwa UEFA Champions League.

Iyi UEFA Europa League nayo ntabwo izongera gukinwa mu matsinda kuko nayo yaje  mu isura nshya nk’ iya mukuru wayo UEFA Champions League izakinwa mu buryo bwa phase nkuko amashampiyona akinwa aho babanza bagakina imikino imwe nyuma hakazakinwa iyo kwishyura, gusa umwihariko w’ iyi Europa League yo buri kipe izakina imikino umunani, ine murugo n’ indi ine hanze, ikine n’ amakipe umunani atandukanye kuko nta mikino ibanza n’ iyo kwishyura izabaho buri kipe izakina n’ indi inshuro imwe gusa.

Nyuma yo gukina muri izi phase amakipe umunani azaba afite amanota meza kurusha andi azahita abona itike ya ⅛, naho andi makipe 16 akurikiyeho, ubwo ni ukuvuga ikipe ya 9 kugera kuya 24 azahita akina playoff hanyuma umunani zatsinze zizasanga zazindi umunani zabaye izambere, hanyuma zigakina ⅛ nkuko zisanzwe zikina knockout stage. Si amatsinda yonyine yahindutse kuko n’ umubare w’ amakipe yitabira wazamuwe akava kuri 32 akagera kuri 36.

Amakipe azahura mu buryo bukurikira aho buri kipe izakina na buri kipe ziri ku murongo biteganye :

Iyi mikino izatangira tariki 25 Nzeri mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa tariki 21 Gicurasi 2025, ukazabera  ku kibuga cya Athletic Club de Bilbao.

The San Mamés Stadium ya Athletic Club de Bilbao  yakira abafana 53,289 bicaye neza niyo izakira umukino wa nyuma tariki 21 Gicurasi umwaka utaha wa 2025.

Umupira uzakinwa muri UEFA Europa League Season 224/25 wakozwe n’ uruganda Kipsta.

JUNIOR REGIS

Share
Published by
JUNIOR REGIS

Recent Posts

Israel Mbonyi yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzi Nyarwanda bakurikiranwa kuri Youtube

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi ukunzwe cyanee yagiye ku mwanya wa…

5 hours ago

Byinshi wamenya ku irushanwa rya Miss Universe

Izina Miss Universe ryatangiye gukoresha guhera mu 1926 ni irushanwa ryategurwaga n'umuryango witwa International Pageant…

1 week ago

Raphaël Varane uhagaritse ruhago ku myaka 31, ni muntu ki ?!

Myugariro w' umufaransa Raphaël Varane bitunguranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2024 yahagaritse umwuga we…

1 week ago

Ndashaka umukunzi

Nitwa kwibuka ntuye i Kigali, ndifuza umukunzi w'umukobwa wize kandi ufite urukundo, amashuri yaba yarize…

2 weeks ago

Ndashaka umukunzi

Amazina yanjye nitwa keza ntuye muri congo ariko ndi umunyarwandakazi, ndifuza umukunzi twakundana tukubakana, ntakindi…

2 weeks ago

UCL 2024/25: Visit Rwanda Derby mu zitegerejwe ku munsi wa kabiri.

UEFA Champions League irushanwa rya mbere rikomeye ry' amakipe ku mugabane w' uburayi rirakomeza kuri…

2 weeks ago