Mu Karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Rwezamenyo,akagari ka Kabuguru II mu mududugudu w’Ubusabane haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukobwa wishwe agakurwamo amaso.
Aya makuru akaba yaramenyekanye mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2024 ngo nibwo umuntu wa mbere yahanyuraga ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agatungurwa no kubona umukobwa wari uryamye ku muhanda yamaze gupfa.
Nirera Marie Rose,Gitifu w’Umurenge wa Rwezamenyo yemeje aya makuru anavuga ko hataramenyekana inkomoko n’umwirondoro by’uyu mukobwa.
Ati:” Nibyo koko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera niyo. Kugeza ubu aho nyakwigendera yari atuye ntiharamenyekana ndetse n’imyirondoro ye ntiramenyekana”. Gitifu yanaboneyeho no gushimira abaturage batangira amakuru ku gihe.
Umurambo ukaba warajyanywe Kacyiru ku bitaro bya Polisi gukorerwa isuzumwa ndetse hakaba hanatangijwe iperereza kuri uru rupfu.…
Source: BWIZA
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi ukunzwe cyanee yagiye ku mwanya wa…
Izina Miss Universe ryatangiye gukoresha guhera mu 1926 ni irushanwa ryategurwaga n'umuryango witwa International Pageant…
Myugariro w' umufaransa Raphaël Varane bitunguranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2024 yahagaritse umwuga we…
Nitwa kwibuka ntuye i Kigali, ndifuza umukunzi w'umukobwa wize kandi ufite urukundo, amashuri yaba yarize…
Amazina yanjye nitwa keza ntuye muri congo ariko ndi umunyarwandakazi, ndifuza umukunzi twakundana tukubakana, ntakindi…
UEFA Champions League irushanwa rya mbere rikomeye ry' amakipe ku mugabane w' uburayi rirakomeza kuri…