AMAKURU
Rwamagana: Inzoga zashyirwagamo urusenda n’itabi z’agaciro ka miliyoni 16 Frw zamenwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije n’abaturage bwamennye inzoga za miliyoni 16 Frw z’uruganda ruherutse gutahurwa ko aho gukora inzoga zikozwe mu bitoki, rukora izikozwe mu rusenda, itabi, isabune n’ibindi bitandukanye.
Ku wa 4 Ugushyingo 2025 ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse na Rwanda FDA basuye uruganda rwitwa Agahebuzo Drinks Processing Ltd, ruherereye mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Nsinda basanga aho kwenga inzoga zikozwe mu bitoki bo bakoresha ibindi.
Mu byo basanze bakoresha harimo urusenda ruseye, itabi ry’ibibabi biseye, amajyane, alcohol ya ethanol, isabune, umusemburo wa pakimaya, Flavor izana impumuro nk’iy’ibitoki cyangwa inanasi n’ibindi byinshi.
Ubuyobozi bwahise bufunga uru ruganda bamwe mu bakozi barwo batabwa muri yombi abandi baratoroka barimo na nyirarwo.
Kuri iki Cyumweru abayobozi bamennye inzoga zasanzwe muri uru ruganda zifite agaciro ka miliyoni 16 Frw, abaturage bongera gusabwa kwirinda kunywa inzoga batazi neza.
Umwe mu bahoze bakora muri uru ruganda, yavuze ko bagitangira bengaga ibitoki bike bakabivanga n’isukari bagakoramo inzoga ariko nyuma y’amezi atatu gusa ibitoki byahise bihagarara.
Ati “Uru ruganda nkirugeramo nahageze bazana ibitoki tukabitonora, hari imivure abantu bakenga umutobe tukawuteka wamara icyumweru ukavangwa mu zindi nzoga, twayungururaga ibindi bintu tukabivanga na wa mutobe ku buryo wumva ko ari urwagwa ariko nyuma ibitoki ntibyongeye kugaruka byahise bihagarara.’’
Gatera Célestin utuye mu Mudugudu wa Kibare, yavuze ko inzoga zakorwaga n’uru ruganda abantu benshi bazinywaga cyane bitewe n’uko zabasinzaga vuba.
Yavuze ko batunguwe n’uko inzoga banywaga zakorwaga mu itabi n’ibindi bintu bitemewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zabagiraho ingaruka, abasaba kunywa inzoga zizwi zemewe cyangwa se izo biyengeye bazi neza ibirimo.

