AMAKURU
Rutsiro: Imiryango 664 yasenyewe n’ibiza ntirubakirwa
Mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, imvura idasanzwe yibasiye Intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, yateje ibiza byahitanye abantu 135. Mu Karere ka Rutsiro honyine, inzu 1126 zasenyutse, zigira ingaruka ku miryango 1590. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imiryango 664 igitegereje kubakirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yatangaje ko mu cyiciro cya mbere hubatswe inzu 87, hakurikiraho izindi 24. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi n’umushinga wa CERC, hubakiwe imiryango 381, hakaba hari kubakirwa indi 434.
Yagize ati: “Dufite imiryango yahuye n’ibiza 1590, muri yo 926 yarubakiwe mu gihe 664 itarubakirwa.”
Kayitesi yasabye abafatanyabikorwa gutera inkunga kugira ngo abaturage basenyewe n’ibiza babone aho kuba heza kandi hatekanye. Yagaragaje ko ubushobozi bukiri buke, bityo ubufatanye bukenewe kugira ngo hatagira usigara inyuma.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yifatanyije n’abaturage mu muganda wo gukumira ibiza. Yabasabye gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwirinda ibiza, birimo kwimuka ahashyira ubuzima mu kaga no gukurikiza amategeko y’imyubakire.
Yagize ati:“Iyo wakoze ibikorwa byo gukumira, ugafata ingamba zo kugabanya ingaruka z’ibiza, icyo gihe ibihombo biragabanyuka.”
Yanasabye ubuyobozi gukumira abubatse mu buryo butemewe, no gukorera hamwe n’abaturage mu kurwanya ingaruka z’ibiza.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, ku bufatanye na Banki y’Isi, irimo kubakira imiryango 434 mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/26. Biteganyijwe ko mu turere turindwi twibasiwe n’ibiza hazubakirwa imiryango 2,978. Ayo turere ni Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Burera na Musanze.
Ibiza byasenye inzu 2763 burundu, izindi 2100 zangirika igice, bigira ingaruka ku miryango ibarirwa mu bihumbi.

