Connect with us

AMAKURU

Rusizi: Abaturage bahawe imfashanyo

Published

on

rusizi
Photo: IGIHE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko hari imiryango 2.423 yo mu mirenge ya Nkanka na Nkombo yahawe imfashanyo y’ibiribwa na Leta bitewe n’izuba ryibasiye imyaka yabo yuma itarera.

Ni abaturage bo mu tugari tubiri two mu Murenge wa Nkanka n’utundi dutanu two mu Murenge wa Nkombo.

Abo baturage bavuze ko bari barashobewe bibaza ukuntu bazabaho nyuma y’uko imyaka bari barahinze yumye.

Advertisement

Nyiransabimana Sabina yagize ati “Twahuye n’amapfa y’Izuba yibasiye imyaka itangiye kuyanga iruma nta na kamwe tugejeje mu rugo. Twibazaga ukuntu bizagenda bikatuyobera kuko twajyaga no mu isoko aho imyaka yabaga iteretse tugaheba uwajyanye agafuka akakagarurira aho.”

Simbarikure Simon we yagize ati

“Twahinze ibishyimbo, ibigori, soya n’imyumbati ariko byose byarumye nta kintu twasaruye.”

Advertisement

Nyuma yo guhura n’icyo kibazo abo baturage biyambaje ubuyobozi burabumva bubaha imfashanyo ndeste abamaze kuyihabwa ubu akanyamuneza ni kose.

Bagaragaje ko bishimiye ko Leta yabagobotse muri ibyo bihe bitoroshye kuko bigaragaza ko ibitayeho.

Nyirangendahimana Virginie ati “Ubu nahawe ibilo 50 by’ibigori n’ibilo 25 by’ibishyimbo kandi nashimiye cyane rwose. Biramfasha cyane kuko nibazaga aho nakura ibyo kurya ariko ubu natangiye kunezerwa ntaratangira no kubiteka. Bizatuma igihembwe cy’ihinga kindi kigera ntarahura n’amapfa.”

Advertisement

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yabwiye RBA ko abo baturage imfashanyo bari guhabwa ari iyo kubagoboka muri ibi bihe, bityo ko bakwiye kuyifata neza kugira ngo izabageze mu rindi hinga badashonje.

Ati “Umuntu ashobora kubona ateruye umufuka w’ibilo 50 by’ibigori akirara agatekereza ko ari byinshi ariko twababwiye ko ari iby’amezi atatu. Twababwiye kandi ko badakwiye gushukwa n’umuntu waza ari mu umumamyi ngo abashuke babigurishe kuko hari ababikora. Twababwiye ko iyo mfashanyo izabafasha kwambuka aya mezi atatu mu gihe bategereje umusaruro w’Urugaryi.”

Abo baturage bose bahawe toni 239 z’ibigori na toni 95 z’ibishyimbo hamwe n’imigozi y’ibijumba igomba guhingwa kuri hegitari 34.

Advertisement

Ibyo biribwa byatanzwe hagendewe ku mubare w’abagize umuryango aho kuva ku muntu umwe kugeza kuri batanu bahawe ibilo 18 by’ibishyimbo n’ibilo 45 by’ibigori.

Iyo mfashanyo kandi itanzwe nyuma y’uko mu Ukuboza 2025, indi miryango irenga 23.000 yo mu Karere ka Kayonza na yo yahawe imfashanyo y’ibiribwa nyuma y’igihe kirekire cy’amapfa yibasiye bimwe mu bice byaho bikanatuma bamwe batangira gusuhuka.

Gusa ikibazo cy’amapfa cyanagaragaye mu mirenge itandatu muri 15 igize Akarere ka Nyamasheke gahana imbibi n’aka Rusizi aho habarurwa imiryango isaga 2.500 yahuye n’izuba ryinshi ryangiza imyaka yabo.

Advertisement

imfashanyo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media