Connect with us

Sports

Ricard wa SK FM yavuze ku nkundura ye na KNC, gufungwa n’ibyo kugurisha abakinnyi

Published

on

ricard ishimwe
Photo: Internet

Biragoye kuvuga abanyamakuru b’imikino bagezweho mu Rwanda ngo wibagirwe Ishimwe Ricard wa SK FM. Uyu mugabo umaze imyaka ibiri mu itangazamakuru, yanyuze mu bihe bikomeye birimo kwirukanwa, gufungwa, no guhindura imyumvire ku buzima.

Mbere yo kwinjira mu itangazamakuru, Ishimwe Ricard yari umucuruzi w’abakinnyi. Yakoze aka kazi imyaka irindwi, avuga ko byaturutse ku rukundo akunda umupira w’amaguru. Yize amasomo yo kugurisha abakinnyi mu Bwongereza, agahabwa ubumenyi na Mahombe Jean Pierre.

Yakoranaga n’abakinnyi nka Ndayishimiye Savio Dominique na Ntwari Fiacre, aho yinjije amafaranga menshi cyane ubwo Fiacre yava muri APR FC ajya muri AS Kigali.

Advertisement

Mu 2023, Ishimwe yatangiye itangazamakuru kuri Radio TV1 ya KNC. Nyuma yaje kwerekeza kuri FINE FM, ubu akaba ari kuri SK FM. Avuga ko kwirukanwa kwe kuri Radio 1 byatewe no kudahuza n’umurongo w’ikiganiro.

Yagize ati:

“Njye nakoraga za nkuru zicukumbuye, bakanyihaniza bati ibi bintu waretse kubivugaho. Boss [KNC] arareba abona ko bitazakunda aranyirukana.”

Ishimwe ni umwe mu banyamakuru bafunzwe baregwa ibyaha bifitanye isano no kugurirwa itike y’indege hakoreshejwe amafaranga ya MINADEF mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Avuga ko yisanze muri iki kibazo nk’abandi bose, ariko urubanza rukiri mu nkiko.

Advertisement

Yasobanuye uko byagenze ubwo yifuzaga kujya kureba umukino mu Misiri, agasanga yabuze VISA, agahabwa amahirwe yo kujyana n’abandi bafana mu ndege yateguwe na APR FC. Amafaranga y’itike yagaruwe, ariko ngo ntagejejwe kuri MINADEF.

Ricard avuga ko gufungwa byamuhaye isomo rikomeye.

“Ni ibihe byangize umugabo. Hari ibigare uvamo, usohoka hanze hari uburyo waganirije umutima wawe. Hari isomo rinini nakuye hariya, byamfunguye amaso.”

Advertisement

Nubwo hari abamuca intege, Ishimwe avuga ko aha agaciro abamushyigikiye, cyane ko banamufasha mu bikorwa by’ubucuruzi akora hanze y’itangazamakuru.

Urugendo rwa Ishimwe Ricard rwerekana ko itangazamakuru ritari inzira y’amata n’ubuki. Yanyuze mu bihe bikomeye, ariko akabivamo afite imyumvire mishya n’imbaraga zo gukomeza. Ni urugero rw’umunyamakuru wihanganye, wize mu buzima, kandi ukomeje kwiyubaka.

ricard ishimwe

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media