AMAKURU
RDB yahaye miliyoni 330 Frw Abanyarwanda babiri bakora filime
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatanze inkunga ya 338.140.000 Frw, ku basore babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakora filime ziganjemo izijya guhatana mu marushanwa mpuzamahanga.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya sinema nyarwanda, abayikora batangiye kubona inkunga y’imbere mu gihugu ifatika mu gutunganya filime.
Mbere bishingikirizaga ku mafaranga ava mu baterankunga bo mu mahanga cyangwa ku bushobozi bwabo bwite.
Umushinga wa mbere wahawe iyi nkunga utegerejwe cyane ni uwa Samuel Ishimwe Karemangingo, wamenyekanye cyane ubwo filime ye ngufi ‘Imfura’ yegukanaga igihembo cya ‘Silver Bear’ muri Berlinale 2017.
Ubu iyo arimo gutunganya ni filime ndende ye ya mbere yitwa ‘Ikimanuka (The Season of the Weary)’, ivuga ku mugabo witwa Mbanda, ufite imyaka 57, ubaho mu bwigunge kugeza ubwo ahuye n’urukundo rwe rwo hambere nyuma y’imyaka myinshi batabonana.
Ikimanuka iri gutunganywa ku bufatanye bwa Imitana Productions yo mu Rwanda na Petit Chaos yo mu Bufaransa, izwi cyane nyuma yo gukora filime ‘All We Imagine As Light’ yegukanye igihembo nyamukuru muri Cannes 2024.
Uyu mushinga kandi wahawe inkunga y’Amayero 100.000 (asaga miliyoni 169 Frw) binyuze muri gahunda ya Creative Grants Initiative 2024, yashyizweho na RDB n’Ishami ryayo rishinzwe Sinema mu Rwanda (Rwanda Film Office – RFO) ku bufatanye n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.
Undi wahawe inkunga ni Robert Pepe Imanishimwe usa n’aho we ari mushya mu ruganda rwa sinema.
Ari mu rugendo rwo gutunganya filime ye ndende ya mbere yitwa ‘The Uncomfortable Zone’, na yo yahawe inkunga y’Amayero 100.000 muri Creative Grants Initiative.
Nubwo Imanishimwe ataramenyekana cyane, kubona inkunga ikomeye nk’iyi bigaragaza ubushake bwa Leta mu gushyigikira impano nshya no kongera ubwiganze mu ruganda rwa sinema.
Aba uko ari babiri imirimo yo gutunganya filime zabo irarimbanyije, ndetse nta gihindutse 2025 yarangira gufata amashusho yazo byararangiye.
Uretse iki gikorwa bigaragara ko RDB yatangije kigamije kuzamura urwego rwa sinema nyarwanda, muri Kanama 2025 bwa mbere mu mateka icyizere cyo kuzabona filime y’Umunyarwanda ihatanira ibihembo bya ‘Oscars’ cyarazamutse nyuma y’uko hashyizweho akanama k’abantu 15 bazajya bafasha gutoranya izujuje ibisabwa.
Aka kanama kashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kagizwe n’abarimo Niragire Marie France, Hope Azeda, Myriam Birara, Kantarama Gahigiri, Jones Kennedy Mazimpaka, Sharangabo Mbabazi Aime Philbert,Nelly Wilson Misago, Elodie Mumhoreze, Didacienne Nibagwire, Rugasa Ruzindana, Kivu Ruhorahoza, Eugene Safari,Tresor Senga, Chance Tubane na Annette Uwera Uwizeye.
Aka kanama nkemurampaka kashyizweho kamaze kohererezwa ubuyobozi bwa Oscars ndetse buragashima, kakazajya ariko kemeza filime nyarwanda zujuje ibisabwa zishobora guhatanira ibi bihembo

