Myugariro w’ umufaransa Raphaël Varane bitunguranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2024 yahagaritse umwuga we wo gukina umupira w’ amaguru nk’ uwabigize umwuga. Raphaël Varane ahagaritse gukina umupira w’ amaguru ku myaka 31 yonyine, iyi nkuru itunguranye yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2024 ahagana mu ma saa 09h, ubwo nyirubwite Varane yabitangazaga abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga zitandukanye. Uyu mupapa w’ abana babiri akimara kubitangaza yashimiwe n’ amakipe byimazeyo n’ amakipe yakiniye harimo RC Lens, Real Madrid, Man U, Como FC, n’ ikipe y’ igihugu y’ ubufaransa ndetse n’abakinnyi benshi bakinanye nawe bamwifurije ishya n’ ihirwe mu rundi rugendo rw’ ubuzima yinjiyemo.
Varane abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yasezeye ku bakunzi b’ umupira w’ amaguru kuri uyu wa 25 Nzeri 2024, agira ati:”
Bavuga ko ibyiza byose bigira iherezo.
Mu mwuga wanjye nahuye n’ibibazo byinshi, mpaguruka rimwe na rimwe, hafi ya byose byari bikwiye ko bidashoboka. Amarangamutima adasanzwe, ibihe bidasanzwe nibuka bizahoraho mubuzima bwose. Iyo ntekereje kuri ibi bihe, ngira ishema ryinshi no kumva ko nyuzwe ndatangaza ko nasezeye mu mukino twese dukunda.
Nifata ku rwego rwo hejuru, ndashaka gusohoka nkomeye, ntabwo nkomeje umukino gusa. Bisaba urugero runini rw’ ubutwari kugirango wumve umutima wawe nubwenge bwawe. Icyifuzo n’ibikenewe ni ibintu bibiri bitandukanye. Naguye kandi nzamuka inshuro igihumbi, kandi kuriyi nshuro, ni umwanya wo guhagarara no kumanika inkweto zanjye umukino wanjye wanyuma ntwara igikombe i Wembley.
Nakunze kurwanira ubwanjye, amakipe yanjye, igihugu cyanjye, bagenzi banjye hamwe nabashyigikiye buri kipe nakiniye. Kuva Lens kugera Madrid kugera Manchester, no gukinira ikipe yigihugu cyacu. Narinze ikirango cyose nibintu byose mfite, kandi nkunda buri munota w’ urugendo rw’ umukino ku rwego rwo hejuru nubunararibonye bushimishije. Nagerageje urwego rwose rw’ umubiri wange n’ ubwenge bwange. Amarangamutima duhura nayo ntushobora kuyabona ahandi. Nk’ abakinnyi, ntabwo twigera tunyurwa, ntitwemera gutsindwa. Ni kamere yacu nicyo kidutera imbaraga.
Ntabwo nicuza, ntabwo nahindura icyemezo cyange. Natsindiye ibirenze ibyo nashoboraga no kurota, ariko hejuru y’ibihembo n’ibikombe, nishimiye ko uko byagenda kose, nakomeje amahame yanjye yo kuba inyangamugayo kandi nagerageje kuva ahantu hose neza kuruta uko nabibonye. Nizere ko mwese mwabyishimiye.
Kandi rero, ubuzima bushya butangirira mukibuga. Nzagumana na Como. Gusa ntakoresheje inkweto zanjye na shin pad. Ikintu ntegereje gusangira byinshi kubyo tuzageraho vuba.
Kugeza ubu, ku bashyigikiye buri kipe nakiniye, kuri bagenzi banjye, abatoza ndetse n’abakozi… mbikuye ku mutima, ndabashimira kuba mwarambereye beza muri uru rugendo rudasanzwe mwandutiye inzozi zanjye mbi nahuye nazo.
Warakoze, umupira w’amaguru.
Raphaël Xavier Varane yabonye izuba tariki 25 Mata 1993, avukira mu mugi wa Lille mu gihugu cy’ Ubufaransa. Avuka kuri Gaston Varane, umugabo w’ umwirabura ukomoka mu gace ka Le Morne-Rouge ko mu kirwa cya Martinique, kimwe mu birwa bibarizwa mu nyanja ya Carribean bigenzurwa n’ Ubufaransa , bihita binumvikana impamvu Varane atari umuzungu wuzuye, naho nyina umubyara ni Annie Varane umufaransakazi uvuka mu gace ka Saint-Amand-les-Eaux mu majyaruguru y’ Ubufaransa hafi ya Espagne. Aba bombi kandi babyaranye abandi bana babiri bakaba n’ abavandimwe ba Raphaël Varane, ari bo murumuna we Jonathan Varane (Jonathan Raymond François Varane) wavutse muri 2001 ndetse nawe akaba ari na mushiki we witwa Annabele Varane wavutse muri 2004, uyu mushiki wa Varane ni umwe mu bakobwa b’ uburanga kuko muri 2018 yabaye nyampinga (miss) wo mu gace ka Nord-Pas-de-Calais mu majyaruguru, anitabira amarushanwa ya nyampinga w’ Ubufaransa muri 2019.
Varane yatangiye gukina umupira w’ amaguru mu mwaka wa 2000 ubwo yari akiri muto ku myaka irindwi gusa, atangirira mu ikipe yo mu gace avukamo mu mugi wa Lille ari yo AS Hellemmes Football, iyi kipe ntiyayitinzemo kuko muri 2002 yaje guhita yerekeza mu ikipe yo mu majyaruguru y’ Ubufaransa y’ abato izwi nka RC Lens ikaba na mukeba wa Lille yo mu mugi Varane avukamo. RC Lens y’ abato yayigezemo muri 2002 ku myaka 9 gusa ayimaramo igihe kitari gito kuko yayikinnyemo imyaka umunani yose abona gutangira gukinira RC Lens nkuru guhera muri 2010 afite imyaka 17 gusa y’ amavuko.
Iyi kipe ya RC Lens yayikinanyemo n’ abandi bakinnyi batandukanye barimo umubiligi Thorgan Hazard, umunya-Côte d’Ivoire Serge Alain Stéphane Aurier ( Serge Aurier) ndetse, umunya-Central Africa Geoffrey Kongdobia n’ umunyarwanda Kévin Monnet-Paquet. Varane yatangiye kugirirwa icyizere n’ umutoza w’ Umufaransa Jean-Guy Wallemme ubwo yakinaga umukino we wa mbere tariki 07 Ugushyingo 2010 ku myaka 17 n’ amezi 6 n’ iminsi 13, icyo gihe ikipe ye ya RC Lens yatsinze Montpellier Hérault Sport Club (Montpellier), muri uyu mukino Varane yafashe Olivier Giroud watakiraga Montpellier iminota 90 irinda irangira yamubujije amahwemo. Gusa uyu mutoza ntibatindanye kuko yamutoje amezi arindwi gusa kuva muri Gicurasi 2010 kugeza muri Mutarama ubwo yaramaze gutandukana n’ iyi kipe azira umusaruro nkene. Nyuma Varane yaje gukomezanya n’ umutoza mushya w’ umunya-Romania “László Bölöni”
Uyu munya-Romania “László Bölöni” yahawe akazi ko gukomezanya na RC Lens ya Varane asinya amasezerano y’ umwaka umwe ngo azanzamure iyi kipe yendaga kumanuka mu cyiciro cya kabiri, gusa ntibyaje kumukundira kuko n’ ubundi byarangiye imanutse mu cyiciro cya kabiri ihita inatandukana n’ uyu mutoza hamaze amezi atandatu gusa. Varane nawe ntiyigeze aguma muri iyi kipe kuko yahise yerekeza muri Real Madrid yubakiyemo izina Raphaël Varane.
Muri Kanama 2011 Zinedine Yazid Zidane (Zizou) yahamagaye Raphaël Varane kuri telephone agira ngo amureshye abashe kwerekeza muri real Madrid nkuko José Mário dos Santos Mourinho wayitozaga yari yabimusabye, gusa igitangaje nuko Varane yahise asaba Zidane ko yazongera kumuhamagara undi munsi kuko yarari kwitegura ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye, iki kizamini mu Bufaransa bacyita: “baccalaureate exam” naho mu Rwanda cyizwi nk’ icya leta !!! Uwo munsi Varane akimara kuvugana na Zidane yahise ahamagara murumuna we Jonathan aramubwira ati: “ntago wakizera ibyo nakoze ni ubusazi !” Yararimo amubwira uburyo yamubwiye ngo azamuhamagare undi munsi ! Mbere y’ uko Real Madrid itangira kwifuza Varane Manchester United yari yaratangiye kumwifuza bigera no ku rwego rw’ uko Sir Alex Ferguson yagiye gusura umuryango wa Varane aho babaga mu Bufaransa, Varane avuga ko icyo gihe Ferguson abasura iwabo murugo yarafite isoni ku buryo natinye kumusaba ko twakifotozanya ! Icyo gihe Ferguson yaganiriye na Annie Varane nyina wa Varane ku hazaza h’ umuhungu we warufite imyaka 18 y’ amavuko muri icyo gihe, akaba yarifuzwaga n’ amakipe akomeye ku ruhando rw’ isi ariyo Manchester United na Real Madrid zifuzaga kugura myugariro muri uwo mwaka wa 2011, nubwo Real Madrid ariyo yabishyizemo imbaraga nyinshi kurusha Manchester United biza kurangira ari nayo imwegukanye.
Kuwa 22 Kanama nibwo umuherwe w’umufaransa Gervais Martel wari president wa Lille muri icyo gihe yatangarije abakunzi ba Lille munama y’ abafana ko umufaransa Raphaël Varane yamaze kugurishwa muri Real Madrid kuri miliyoni icumi z’ amayero (€10M)
Kuwa 27 Kanama 2011 nibwo yakoze ikizamini cy’ ubuzima muri Real Madrid aranagitinda ahita anasinya amasezerano y’ imyaka itandatu yambaye umwambaro wa Real Madrid. Umukino we wa mbere muri Real Madrid yawukinnye kuwa 16 Nyakanga 2011 ubwo Real Madrid yatsindaga Los Angeles Galaxy yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ibitego 4:1 mu irushanwa rya The 2011 World Football Challenge rizwi nka Pre Season, gusa Varane yinjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri. Umukino wambere Varane yakinnye yabanje mu kibuga hari kuwa 20 Nyakanga 2011 mu mukino Real Madrid yatsinzemo ibitego 3:0.
Uyu mufaransa Raphaël Xavier Varane yakiniye Real Madrid imyaka icumi (10) ayikinira imikino 360, yitsindira ibitego umunani (8) harimo bibiri (2) yatsinze kuri El Clásico anayifasha kwegukana ibikombe byinshi kandi bitandukanye bigera kuri 18 ndetse muri Real Madrid ninaho yatwariye igikombe cye cya mbere nk’ uwabigize umwuga, muri ibyo bikombe harimo:
Muri 2021 nyuma y’ imyaka icumi Varane ageze muriReal Madrid kuko yayigezemo afite imyaka 18 y’ amavuko ayivamo afite imyaka 28 y’ amavuko ubwo yerekezaga muri Manchester United yari yaramwifuje mu myaka icumi yashize. Yerekeje muri Manchester United atanzweho miliyoni 40 z’ amayero (€40M). Mancheter United yayikiniye imyaka itatu (2021-2024) ayitsindira ibitego bibiri (2) mu mukino 68 yayikiniye anayifasha gutwara ibikombe birimo :
Umwuga wo guconga ruhago Varane yawukomereje mu Butaliyani mu ikipe ya Como FC yarimaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere (muri Serie A). Iyi kipe yo mu Butaliyani yayerekejemo ku buntu (free agent). Kuwa 28 Nyakanga 2024 Varane yatangajwe ku mugaragaro ko ari umukinnyi mushya wa Como FC, ayisinyira kuzayikinira mu gihe cyingana n’ imyaka ibiri (2). Nyuma y’ iminsi mike Varane asinyiye Como FC kuwa 11 Kanama 2024 yahise akina umukino we wa mbere muri iyi kipe ubwo Como yari yasuye Sampdoria mu mukino wa Coppa Italia Como yaje no gusezererwamo kuri penalty 4 kuri 3 nyuma yo kunganya 1 kuri 1, gusa igitangaje muri uyu mukino ni uko Varane atawusoje kuko yasohotse mu kibuga igice cya mbere kitanarangiye kubera imvune yo mu ivi ikomeye yagize, byanatumye umutoza Cesc Fàbregas yahise amukura mu bakinnyi azifashisha muri season ya 2024/25 kuko yagombaga kumara umwaka urenga ari hanze y’ ikibuga.
Kuwa 25 Nzeri 2024 nibwo byose byashyizweho akadomo nyuma y’ ukwezi Varane avunitse Varane yafashe umwanzuro wo guhagarika ruhago burundu ku myaka 31 yonyine y’ amavuko, icyemezo cyatunguye benshi yaba abakunzi b’ umupira w’ amaguru ndetse n’ abakinnyi bakinanye nawe ndetse n’ abatoza bamutoje.
Mu ikipe y’ igihugu y’ Ubufaransa Varane yatangiye kuyikinira ahereye mu bato.
Ari kumwe n’ ikipe y’ igihugu y’ Ubufaransa begukanye ibikombe 2 birimo igikombe cy’ isi cyo muri 2018 cyabereye mu Burusiya (FIFA World Cup 2018 Russia) na UEFA Nations League 2020/21.
2018 Umwaka w’ ubuki kuri Varane
Varane ku giti cye 2018 ni umwaka atazibagirwa kuko yegukanye ibikombe bibiri bya mbere bikomeye ku isi, yanagiye ahembwa mu byiciro bitandukanye nk’ umukinnyi witwaye neza. Muri byo twavugamo nkibi bikurikira:
Kuwa 21 Kamena 2015 Varane yakoze ubukwe n’ umufaransakazi Camille Tytgat bangana mu myaka kuko bose babonye izuba mu 1993. Varane n’ umukunzi we Camille Tytgat bahuye bwa mbere ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye, gusa bakiyasoza muri 2011 Varane yahise yerekeza muri Real Madrid, Camille Tytgat nawe muri uwo mwaka yararimo yiga amategeko (law), yemeye gusubika amasomo ye ajyana n’ umugabo we w’ ahazaza muri Espagne aho yari yerekeje muri Real Madrid. Bidatinze iyi couple yarimaranye imyaka irenga 5 yaje gukora ubukwe muri 2015, mu birori byabereye mu majyaruguru y’ Ubufaransa i Le Touquet, muri 2017 nibwo bibarutse imfura yabo y’ umuhungu bamwita Ruben Varane, muri 2020 bibaruka ubuheta bw’ umukobwa bamwita Anaïs Varane.
Raphael Varane yakiniye amakipe ane atandukanye ndetse n’ ikipe y’ igihugu y’ Ubufaransa, abakinnyi batandukanye bakinanye nawe muri ayo makipe atandukanye ndetse n amakipe yose yakiniye ntibahwemye kumwifuriza ishya n’ ihirwe mu rugendo rushya agiye gutangira.
Abakinnyi bakinanye na VArane muri MAN U ni uko bamwifurije mu magambo meza amutakagiza !
Kugeza ubu magingo aya muri 2024 Varane azakomeza kuba umwe mubagize coaching staff ya Como FC yaragifitiye amasezerano y’ imyaka ibiri.
Varane yatwaye igikombe cy’ isi muri 2018 cyabereye mu Burusiya, ari kumwe n’ ikipe y’ igihugu y’ Ubufaransa
Muri 2021 atwarana n’ Ubufaransa UEFA Nations League
Varane atwarana na MAN U Carabao Cup muri 2022/23
Jonathan Varane, murumuna wa Varane akina muri Queens Park Rangers yo mu Bwongereza
Mushiki wa Varane, Annabelle Varane wigeze no kwitabira irushanwa rya Miss France rya 2019
Gaston Varane ise wa Raphaël Varane
Annie Varane nyina Raphaël Varane.
Varane n’ urubyaro rwe
Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…