Lifestyle
Pariki y’ Akagera: Ahantu nyaburanga ukwiye gusura mu mwaka wa 2026 ( Photos)
Waba uri mu Rwanda cyangwa wararuvukiyemo, ukaba ukunda gutembera no gusabana n’ibinyabuzima, Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe mu hantu wakwiyemeza gusura mu 2026. Si inkuru yo mu bitabo cyangwa amashusho yo kuri televiziyo gusa ni uburambe bw’ukuri, bwuzuye inyamaswa eshanu zizwi cyane ku Isi.
(Big Five): Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.
Pariki y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yashinzwe mu 1934. Ifite ubuso bwa kilometero kare 1,122, ikaba yarabaye igicumbi cy’inyamaswa zidasanzwe n’urusobe rw’ibinyabuzima birenga 500. Ibarizwamo Impala, Imparage, Isha, n’inyoni utapfa gusanga ahandi.
Mu 2024, abasuye iyi pariki biyongereyeho 3.83%, bagera ku 56,219 bavuye kuri 54,141 mu 2023. Ibi byerekana ko ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije bukomeje kwiyongera. Usuye Akagera asanganirwa n’inyamaswa zirenga 11,300 harimo:
Intare 60, Inzovu 142, Imbogo 4,000, Ingwe 80–100, Inkura 145, Twiga 115, Imparage 2,000, Impara 1,500
Impyisi 120–150, Imvubu 1,500–1,800, Inyemera n’indonyi zirenga 1,000 buri bwoko
Pariki y’inyoni n’ibinyugunyugu
Akagera ni yo pariki ifite amoko y’inyoni menshi mu Rwanda—agera kuri 500. Nyungwe ifite 300, Gishwati n’Ibirunga zikabarirwa munsi y’uwo mubare. Habarizwamo kandi amoko y’ibinyugunyugu 179, bigatuma iba igicumbi cy’ubushakashatsi n’ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima.
National Geographic yagaragaje ko uko inyamaswa ziyongera, n’aho kwakirira abantu hagenda hiyongera. Mu Majyepfo ya pariki havuguruwe Karenge Bush Camp, mu Majyaruguru hafunguwe Wildness Magashi Peninsula, hoteli igezweho yo ku rwego rwo hejuru. Ibi bikomeza gutuma Pariki y’Akagera iba ahantu hifuzwa n’abakunda safari.
Mu 2015, Parike y’Akagera yakiriye Intare icyenda. Mu 2017 na 2018, hazanywe Inkura z’umukara. Mu 2021 hagejejwe Inkura 30, naho mu Gicurasi 2025 hagezwa Inkura z’umweru 70. Ibi byerekana ko Akagera ari igicumbi cy’inyamaswa zenda gukendera ku Isi.
Buri mwaka, abana b’abanyeshuri barenga 2,000 barayisura, kimwe n’abaturage bayituriye barenga 3,000 binyuze muri gahunda yo kurengera ibidukikije. Ibyo iyi pariki yinjiza biyihaza ku rugero rwa 90%, bigaragaza ko ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije bushobora kwihaza no guteza imbere igihugu.
Pariki y’Igihugu y’Akagera si inkuru yo mu ishuri cyangwa amashusho yo kuri televiziyo. Ni safari y’ukuri, igicumbi cy’inyamaswa zidasanzwe, urusobe rw’ibinyabuzima, n’iterambere rishingiye ku bidukikije. Niba uteganya gutembera mu 2026, Akagera igomba kuba ku rutonde rwawe.

