Connect with us

AMAKURU

Nyanza: Umusore akurikiranyweho kwica nyina amutemye

Published

on

Photo: Internet
Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yatangaje ko yataye muri yombi umusore w’imyaka 33 ukekwaho kwica nyina amutemye.

Byabereye mu Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, mu Kagari ka Mututu, mu Mudugudu wa Kanyinya, mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira 24 Ukwakira 2025.

Uyu yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina, biturutse ku makimbirane bari bafitanye ndetse n’ubusinzi yakomoye ku biyobyabwenge yari yafashe, aho uwo musore yatonganye na nyina maze afata umuhoro aramutema.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko Polisi imaze guhabwa amakuru y’iki cyaha yahise itabara nyakwigendera , uwo mubyeyi yihutanwa kwa muganga yakomeretse bikabije, nyuma gato birangira apfuye.

Advertisement

Yavuze ko uwo musore yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri kuri Polisi, Sitasiyo ya Muyira.

Yagize ati “Polisi irihangisha umuryango wa nyakwigendera , naho ukekwaho ibyaha we yageze mu maboko y’ubutabera RIB yatangiye kumukurikirana.”

CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko nta nyungu yayo, ko ahubwo hari igihe akururira abantu mu byaha birimo n’ubwicanyi bigatuma bagonga urukuta rw’amategeko.

Advertisement

Loading

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media