AMAKURU
Nyamasheke: Yahitanywe n’umugezi avuye kuvumba inzoga
Simbizi Sylvestre w’imyaka 76 wari utuye mu Mudugudu wa Gahisi, Akagari ka Gakenke, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke yasanzwe mu mugezi wa Nyirabanda yapfuye, avuye kuvumba inzoga ku muvandimwe we witwa Nzabamwita Cyprien utuye mu Mudugudu wa Bwanama, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Cyato, uhana imbibi n’uwo yari atuyemo.
Umugore wa nyakwigendera, yabwiye Imvaho Nshya ko, ubusanzwe umugabo we n’uriya muvandimwe we, iyo umwe yahishe urwagwa undi ajya kumuvumba, akaba yaragiye kumuvumba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025, ntiyagaruka.
Ati:
“Nzamwita yatubwiye ko batandukanye mu ma saa cyenda z’igicamunsi, abona umugabo wanjye atashye ariko ntiyageze hano mu rugo. Twabonye adatashye tugira ngo akayoga kamuganje ararayo yanga gutaha yasinze ngo ataba yanagirira ibibazo mu nzira.’’
Yongeraho ati:
“Bukeye ku Cyumweru ku wa 16 Ugushyingo na bwo bwira tutamubonye dutangira kugira amakenga duhamagara Nzamwita tumubaza niba baba bakiri kumwe, araduhakanira, avuga ko umunsi yamugezeho ari wo yanatashyeho.”
Yabimenyesheje Mudugudu asaba abaturage kubafasha gushakisha, bazinduka bamushakisha ku wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo,basanga aryamye mu mugezi wa Nyirabanda yapfuye.
Umuturanyi w’uyu muryango wavuganye na Imvaho Nshya, yavuze ko bakeka ko mu gutaha akayoga kamugezemo yashatse guca inzira ya hafi, yakwambuka ikiraro gihari akanyerera ku duti twacyo akagwa mu mugezi.
Ati:
“Ku mugezi wa Nyirabanda hari ikiraro kitakinyurwaho n’abaturage benshi kuko hari mu manegeka barahimurwa. Hari ikiraro kinyurwaho n’abajya banava mu Mirenge ya Cyato na Rangiro bahanyura nta kibazo. Iyo imvura yabaye nyinshi umugezi uruzura uhanyuze akaba yanyerera kuri utwo duti akagwamo. Ni byo dukeka byabaye kuri uriya musaza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Mutesa Claude, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko bagiye kwifashisha inzobere mu by’ibiraro, hakarebwa niba cyakurwaho cyangwa kikubakwa neza.
Ati:
“Hagati aho turasaba abaturage kudapfa kuhanyura cyane cyane imvura ihise kuko uduti tukiriho tuba tunyerera cyane n’umugezi wuzuye ku buryo byateza impanuka byoroshye.
Tugiye kureba niba twakihakura kuko n’ubundi nta baturage bakihatuye, abashaka kwambuka bagaca ku cyiza gihari, cyangwa niba cyakubakwa neza kigakomeza gukoreshwa.”

