Categories: Ubuzima

Niba wifuza gutakaza ibiro dore ibyo ugomba gukurikiza

Hari benshi bakunze kwibaza uburyo bashobora gukoresha mukugabanya ibiro bakabura igisubizo ese nawe ujya wumva ushaka kugabanya ibiro ukabura inzira byacamo nakuzaniye uburyo 4 bw’ingenzi ushobora gukoresha bukagufasha

 

1.Kunywa amazi ahagije:Amazi ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu niyo mpamvu akenshi uzumva bavuga ngo amazi ni ubuzima kunywa amazi menshi kandi ahagije ndetse afite isuku bifasha gusukura mu mubiri bikaba byagufasha gutakaza ibiro muburyo bw’ihuse ushobora kunywa mu gitondo cyangwa se ukaba wayanywa igihe ushaka wumva byakorohera ubushakashatsi buvugako byibuze ugomba kunywa hagati ya litiro 2 na litiro 3 ku Munsi

 

2.Kuryama kugihe kandi amasaha ahagije: Kumara igihe kinini udasinzira neza cyangwa se utaruhuka bituma ikorwa ry’imisemburo itera inzara rw’iyongera niyo mpamvu niba wifuza gutakaza ibiro utabigeraho utafashe umwanya uhagije ngo uruhuke ikindi kandi ukaryama amasaha amwe ukirinda guhindagura cyane amasaha uryamira bigufasha kutajagaraza ubwonko batubwirako kugirango umubiri uruhuke neza byibuze ugomba gusinzira amasaha atari munsi yumunani (8)

 

3.Gukora siporo: Siporo ni ingenzi cyane mu buzima byakarusho kumuntu wifuza gutakaza ibiro iramufasha cyane kuko uko umubiri ugenda ukora siporo niko ugenda utakaza ibinure nibindi binshi bimwe na bimwe kandi nabyo biri mubigira uruhare mugutera wa mubyibuho byibuze ku munsi ugomba gushaka umwitozo umwe wumva ushoboye ukawukora iminota 30 cyangwa no hejuru yayo bizagufasha cynee

 

4.Kwita kubyo turya:Ibyo kurya byacu bya buri munsi bigira uruhare runini mu mubiri wacu bikaba bigira nuruhare mu ngano yacu niba wifuza gutakaza ibiro hari ubwoko bwibiribwa ugomba kwitaho cyane kurusha ibindi muri ibyo twavugamo :Imboga n’imbuto no kongera ibyo uriya bituruka kuri proteyine hari nibiribwa bigira uruhare mu kwiyongera kwibiro Ibyo ugomba kubigabanya muri byo twavugamo ibiribwa bite isukari nyinshi bigira uruhare rukomeye mu kwiyongera kwibiro niyo mpamvu niba wifuza gutakaza ibiro ugomba kubigabanya ikindi cyagufasha mu kugabanya ibiro n’ukurya ibikungahaye kuri fibres

Ruth GARU

Share
Published by
Ruth GARU

Recent Posts

UCL: Umunsi wa 6 wagenze neza ku bigugu.

Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…

1 day ago

UCL: baragaruka bakina umunsi wa 6.

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…

2 days ago

Nani yasezeye kuri ruhago nyuma y’ imyaka 19 !

Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…

3 days ago