Categories: Imikino

10 bafite ibitego byinshi mu mateka ya ruhago, bayobowe na CR7

Buri mukino w’ umupira w’ amaguru iyo urangiye abakunzi bawo batawukurikiranye bihutira kumenya uko  warangiye, ari yo mpamvu uzumva bakubaza bati:” zatsindanye bingahe ? byarangiye gute ? birangiye ari bingahe kuri bingahe ?” Aha ushobora kwibwira ko ibibazo byose wabazwaga nk’ uwakurikiranaga umukino birangiye ariko ni gake batazakubaza ngo :”Ni bande batsinze ? / ni nde  wagitsinze ?” Akenshi umukinnyi ukunze kuvugwa cyane mu batsinze ibitego afatwa nk’ umwe mu bakinnyi bari mu bihe byabo (forme)

Iyi niyo mpamvu rero hano kuri GARU FM twabateguriye urutonde rw’ abakinnyi icumi ba mbere bamaze gutsinda ibitego byinshi kuva umupira w’ amaguru utangiye gukinwa, guhera ahagana mu kinyejana cya 15.

Ni urutonde rero dusangaho bamwe mu bakinnyi utarusanzwe uzi kuko bakinnye mu myaka ya kera cyane umupira w’ amaguru utaratangira gukundwa nkuko ukunzwe ubu. Twihuse rero reka dutangirire ku mwanya wo hasi tuzamuka kugera ku wa mbere.

10. Joe Bambrick: 629 Goals

Umunya-Irlande y’ Amajyaruguru Joseph Gardiner Absolom Bambrick wamenyekanye nka “Joe Bambrick” ni we dusanga kumwanya wa cumi n’ ibitego 629. Bambrick yakiniye amakipe atandukanye harimo :

  • (North Ireland) Glentoran FC
  • (North Ireland)  Linield FC
  • (England)            Chelsea FC
  • (England)             Walsall FC
  • Northern Ireland National Football Team

Yavukiye: Belfast, Northern Ireland (03-Nov-1905)

Yitabye Imana : Belfast, Northern Ireland (13-Oct-1983)

 

 

9.Gerd Müller: 634 Goals

Umudage Gerhard Müller wamenyekanye nka : “Gerd Müller ” ni we dusanga ku mwanya wa cyenda n’ ibitego 634.

Gerd Müller yakiniye amakipe atandukanye harimo :

  • (Germany) 1861 Nördlingen
  • (Germany) FC Bayern Munich
  • (USA) Fort Lauderdale Strikers
  • West Germany

Yavukiye: Nördlingen, Germany (3-Nov-1945)

Yitabye Imana : Wolfratshausen, Germany (15-Aug-2021)

 

 

8.Robert Lewandowski:635 Goals

Umunya-Pologne Robert Lewandowski ni we uza ku mwanya wa munani n’ ibitego 635. Lewandowski yanyuze mu makipe atandukanye harimo :

  • (Poland)  Legia Warsaw II
  • (Poland) Znicz Pruszków
  • (Poland) Lech Poznań
  • (Germany) Borussia Dortmund
  • (Germany) Bayern Munich
  • (Spain) FC Barcelona
  • Poland National Football Team

Yavukiye: Warsaw, Poland (21-Aug-2024)

 

 

7.Jimmy Jones:648Goals

Umunya-Irlande y’ Amajyaruguru James Jones wamenyekanye nka “Jimmy Jones” ni we dusanga ku mwanya wa karindwi n’ ibitego 648. Jimmy Jones yakiniye amakipe atandukanye harimo :

  • (North-Ireland) Sunnyside
  • (North-Ireland) Glenavon Juniors
  • (North-Ireland) Shankill Young Men
  • (North-Ireland) Belfast Celtic
  • (North-Ireland) Larne
  • (England) Fulham
  • (North-Ireland) Glenovan
  • (North-Ireland) Portadown
  • (North-Ireland) Bangor
  • Northern Ireland National Football Team

Yavukiye: Keady,Noortern Ireland (25-Jul-1928)

Yitabye Imana: (13-Feb-2014)

 

 

6.Joseph Bican :722Goals

Umunya-Austria Josef “Pepi” Bican ni wedusanga ku mwanya wa gatandatu n’ ibitego 722. Josef Bica yakiniye amakipe atandukanye harimo :

  • (Austria) Rapid Amateur
  • (Austria) Rapid Vienna
  • (Austria) Admira Vienna
  • (Czechia) Slavia Prague
  • (Czechia) FC  Vítkovice
  • (Czechia) FC Hradec Králové
  • (Czechia) Dynamo Prague
  • (Czechia) Slovan Liberec
  • (Czechia) Spartak Brno  ZJŠ
  • Austria National Football Team

 

 

 

5. Ferenc Puskás :724Goals

    

Umunya-Hungary Ferenc Puskás ni we dusanga ku mwanya wa gatanu n’ ibitego 724. Ferenc Puskás yakiniye amakipe atandukanye harimo :

  • (Hungary) Budapest Honvéd FC
  • (Spain) Real Madrid
  • Hungary National Football Team

Yavukiye : Budapest, Hungary (01-Apr-1927)

Yitabye Imana:Budapest,Hungary (17-Nov-2006)

 

 

4 . Romário :755Goals

Umunya-Brazil Romário de Souza Faria wamenyekanye nka “Romário” ni we dusanga ku mwanya wa kane n’ ibitego 755. Romário yakiniye amakipe atandukanye harimo :

 

  • (Netherlands) PSV Eindhoven
  • (Spain) FC Barcelona
  • (Brazil) Flamengo
  • (Spain) Valencia
  • (Brazil) Vasco da Gama
  • (Brazil)  Fluminense
  • (Qatar) Al Sadd
  • (USA) Miama FC
  • (Australia) Adelaide United
  • (Brazil) America RJ
  • Brazil National Football Team

Yavukiye : Rio de Janeiro Brazil (29-Jan-1966)

 

 

3 . Pelé :764Goals

Rurangiranwa Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka ” Pelé ” ukomoka muri Brazil ni we dusanga ku mwanya wa gatatu n’ ibitego 764. Pelé yakiniye amakipe atandukanye harimo :

  • (Brazil) Santos
  • (USA) New York Cosmos
  • Brazil

Yavutse :Três Corações, Brazil

Yitabye Imana :Sao Paolo, Brazil (29-Dec-1940)

 

2 . Lionel Messi:838Goals

Umunya-Argentina Lionel Andrés Messi wamenyekanye nka “Lionel Andrés ‘Leo’ Messi”  ni we dusanga ku mwanya wa kabiri mu bamaze kunyeganyeza inshundura inshuro nyinshi kurusha abandi bakinnyi b’ umupira w’ amaguru, aho afite ibitego 838. Leo Messi yakiniye amakipe atandukanye harimo :

  • (Argentina) Newell’s Old Boys
  • (Spain) FC Barcelona
  • (France) Paris Saint-Germain
  • (USA) Inter Miami
  • Argentina National Football Team

Yavukiye : Rosario, Argentina (24-Jun-1987)

 

1 .Cristiano Ronaldo:901Goals

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro wamenyekanye nka ” Cristiano Ronaldo/CR7″ ni we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’ umupira w’ amaguru kuva watangira gukinwa uhereye mu kinyejana cya cumi na gatanu, kugeza ubu ni we mukinnyi w’ umiupira w’ aamaguru wamaze kuzuza ibitego 900, ndetse akaba afite intego zo kuzuzuza ibitego 1,000 akabona gusezera kuri ruhago burundu.

Cristiano Ronaldo amaze gukinira amakipe atandukanye harimo :

  • (Portugal) Sporting CP
  • (England) Manchester United
  • (Spain) Real Madrid
  • (Italy) Juventus
  • (Saudi Arabia) Al Nassr
  • Portugal National Football Team

Yavukiye : Madeira, Portugal (05-Feb-1985)

 

Uru rutonde twaruteguye twifashishije ikigo IFFHS (International Federation of Football History & Statistics) gishinzwe gukusanya uduhigo n’ amateka byo mu mupira w’ amaguru. Muri uru rutendo rero mwabonye ko harimo abakinnyi bagikomeje umwuga wabo wo gukina ruhago bivuze ko rero hazagenda habamo impinduka uko bazagenda bakomeza kugenda batsinda ibindi bitego, ndetse hakaba harimo n’ abasezeye kuri ruhago, ndetse n’ abatakiriho.

Muri uru rutonde abashobora kuzakomeza kongera ibitego bayobowe na Cristiano ukina muri Al Nassr, Messi ukina muri Inter Miami, Lewandowiski ukina muri Barça abandi bose nta numwe ugikina kuko bose bitabye Imana uretse Romário usigaye ari umu-senateri muri leta ya Rio de Janeiro yi’ wabo muri Brazil.

 

—————————————————————————————————————————————–

 

JUNIOR REGIS

Share
Published by
JUNIOR REGIS

Recent Posts

Israel Mbonyi yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzi Nyarwanda bakurikiranwa kuri Youtube

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi ukunzwe cyanee yagiye ku mwanya wa…

8 hours ago

Byinshi wamenya ku irushanwa rya Miss Universe

Izina Miss Universe ryatangiye gukoresha guhera mu 1926 ni irushanwa ryategurwaga n'umuryango witwa International Pageant…

1 week ago

Raphaël Varane uhagaritse ruhago ku myaka 31, ni muntu ki ?!

Myugariro w' umufaransa Raphaël Varane bitunguranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2024 yahagaritse umwuga we…

1 week ago

Ndashaka umukunzi

Nitwa kwibuka ntuye i Kigali, ndifuza umukunzi w'umukobwa wize kandi ufite urukundo, amashuri yaba yarize…

2 weeks ago

Ndashaka umukunzi

Amazina yanjye nitwa keza ntuye muri congo ariko ndi umunyarwandakazi, ndifuza umukunzi twakundana tukubakana, ntakindi…

2 weeks ago

UCL 2024/25: Visit Rwanda Derby mu zitegerejwe ku munsi wa kabiri.

UEFA Champions League irushanwa rya mbere rikomeye ry' amakipe ku mugabane w' uburayi rirakomeza kuri…

2 weeks ago