Buri mukino w’ umupira w’ amaguru iyo urangiye abakunzi bawo batawukurikiranye bihutira kumenya uko warangiye, ari yo mpamvu uzumva bakubaza bati:” zatsindanye bingahe ? byarangiye gute ? birangiye ari bingahe kuri bingahe ?” Aha ushobora kwibwira ko ibibazo byose wabazwaga nk’ uwakurikiranaga umukino birangiye ariko ni gake batazakubaza ngo :”Ni bande batsinze ? / ni nde wagitsinze ?” Akenshi umukinnyi ukunze kuvugwa cyane mu batsinze ibitego afatwa nk’ umwe mu bakinnyi bari mu bihe byabo (forme)
Iyi niyo mpamvu rero hano kuri GARU FM twabateguriye urutonde rw’ abakinnyi icumi ba mbere bamaze gutsinda ibitego byinshi kuva umupira w’ amaguru utangiye gukinwa, guhera ahagana mu kinyejana cya 15.
Ni urutonde rero dusangaho bamwe mu bakinnyi utarusanzwe uzi kuko bakinnye mu myaka ya kera cyane umupira w’ amaguru utaratangira gukundwa nkuko ukunzwe ubu. Twihuse rero reka dutangirire ku mwanya wo hasi tuzamuka kugera ku wa mbere.
Umunya-Irlande y’ Amajyaruguru Joseph Gardiner Absolom Bambrick wamenyekanye nka “Joe Bambrick” ni we dusanga kumwanya wa cumi n’ ibitego 629. Bambrick yakiniye amakipe atandukanye harimo :
Yavukiye: Belfast, Northern Ireland (03-Nov-1905)
Yitabye Imana : Belfast, Northern Ireland (13-Oct-1983)
Umudage Gerhard Müller wamenyekanye nka : “Gerd Müller ” ni we dusanga ku mwanya wa cyenda n’ ibitego 634.
Gerd Müller yakiniye amakipe atandukanye harimo :
Yavukiye: Nördlingen, Germany (3-Nov-1945)
Yitabye Imana : Wolfratshausen, Germany (15-Aug-2021)
Umunya-Pologne Robert Lewandowski ni we uza ku mwanya wa munani n’ ibitego 635. Lewandowski yanyuze mu makipe atandukanye harimo :
Yavukiye: Warsaw, Poland (21-Aug-2024)
Umunya-Irlande y’ Amajyaruguru James Jones wamenyekanye nka “Jimmy Jones” ni we dusanga ku mwanya wa karindwi n’ ibitego 648. Jimmy Jones yakiniye amakipe atandukanye harimo :
Yavukiye: Keady,Noortern Ireland (25-Jul-1928)
Yitabye Imana: (13-Feb-2014)
Umunya-Austria Josef “Pepi” Bican ni wedusanga ku mwanya wa gatandatu n’ ibitego 722. Josef Bica yakiniye amakipe atandukanye harimo :
Umunya-Hungary Ferenc Puskás ni we dusanga ku mwanya wa gatanu n’ ibitego 724. Ferenc Puskás yakiniye amakipe atandukanye harimo :
Yavukiye : Budapest, Hungary (01-Apr-1927)
Yitabye Imana:Budapest,Hungary (17-Nov-2006)
Yavukiye : Rio de Janeiro Brazil (29-Jan-1966)
Yavutse :Três Corações, Brazil
Yitabye Imana :Sao Paolo, Brazil (29-Dec-1940)
Umunya-Argentina Lionel Andrés Messi wamenyekanye nka “Lionel Andrés ‘Leo’ Messi” ni we dusanga ku mwanya wa kabiri mu bamaze kunyeganyeza inshundura inshuro nyinshi kurusha abandi bakinnyi b’ umupira w’ amaguru, aho afite ibitego 838. Leo Messi yakiniye amakipe atandukanye harimo :
Yavukiye : Rosario, Argentina (24-Jun-1987)
Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro wamenyekanye nka ” Cristiano Ronaldo/CR7″ ni we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’ umupira w’ amaguru kuva watangira gukinwa uhereye mu kinyejana cya cumi na gatanu, kugeza ubu ni we mukinnyi w’ umiupira w’ aamaguru wamaze kuzuza ibitego 900, ndetse akaba afite intego zo kuzuzuza ibitego 1,000 akabona gusezera kuri ruhago burundu.
Cristiano Ronaldo amaze gukinira amakipe atandukanye harimo :
Yavukiye : Madeira, Portugal (05-Feb-1985)
Uru rutonde twaruteguye twifashishije ikigo IFFHS (International Federation of Football History & Statistics) gishinzwe gukusanya uduhigo n’ amateka byo mu mupira w’ amaguru. Muri uru rutendo rero mwabonye ko harimo abakinnyi bagikomeje umwuga wabo wo gukina ruhago bivuze ko rero hazagenda habamo impinduka uko bazagenda bakomeza kugenda batsinda ibindi bitego, ndetse hakaba harimo n’ abasezeye kuri ruhago, ndetse n’ abatakiriho.
Muri uru rutonde abashobora kuzakomeza kongera ibitego bayobowe na Cristiano ukina muri Al Nassr, Messi ukina muri Inter Miami, Lewandowiski ukina muri Barça abandi bose nta numwe ugikina kuko bose bitabye Imana uretse Romário usigaye ari umu-senateri muri leta ya Rio de Janeiro yi’ wabo muri Brazil.
—————————————————————————————————————————————–
Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…