Connect with us

Imikino

Mudryk wa Chelsea ari mu bibazo bishobora gutuma ahagarikwa burundu.

Published

on

Mykhailo Mudryk, umunya-Ukraine ukinira ‘ikipe ya Chelsea, yahagaritswe by’agateganyo nyuma yo gutsindwa ikizamini cya doping. Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya Chelsea, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) batangaje ko Mudryk mu isuzuma ryamukoreweho ry’inkari habonetsemo ikinyabutabire cya “Meldonium” kibujijwe ku bakinnyi.

Iki kinyabutabire cya Meldonium kizwiho kongerera imbaraga umubiri, ari na yo mpamvu ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ ibinyabutabire ku bakinnyi ku isi “WADA (World Anti-Drugs Association)” ryakibujije abakinnyi, bityo uwo bigaragaye ko yagikoresheje afatirwa ibihano bikakaye, birimo no guhagarikwa imyaka ine adakina.

Kugeza ubu, FA ntiratangaza niba Mudryk azakomeza gukina cyangwa niba azahagarikwa burundu mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki kibazo, aho hazanakorwa ikindi kizamini cya kabiri, igisubizo cyaza gisa nk’ icya mbere.

Nk’uko biteganywa n’amategeko ya FA, Mudryk ashobora guhagarikwa igihe kirekire, harimo no kuba yahagarikwa imyaka ine, mu gihe yatsindwa ikizamini cya kabiri.

Mudryk yageze muri Chelsea muri Mutarama 2023 avuye muri Shakhtar Donetsk, aguzwe miliyoni 62 z’ ama-pound, ariko ntirabasha gutanga umusaruro yari yitezweho, aho amaze gukina imikino icyenda gusa muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Mudryk we ku giti cye atangaza ko atigeze akoresha iki kinyabutabire kibujijwe abigambiriye, avuga ati: “Nzi neza ko nta kintu na kimwe nakoze kinyuranyije n’amategeko kandi nizeye ko nzagaruka mu kibuga vuba.”

Naho umutoza wa Chelsea Enzo Maresca we yatangaje ko yizeye Mudryk kuko ashobora kuba yarabikoze atabigambiye.

Gusa Chelsea yo yatangaje ko ishyigikiye gahunda yo gupima abakinnyi ya FA ndetse kandi ko izakorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyateye icyo kibazo.

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X