AMAKURU
Mu rukiko: Twinjirane muri dosiye y’abakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bw’abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta, rwemeza ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Uko ari bane bakurikiranyweho kugira uruhare mu ikwirakwizwa ry’amashusho y’umuhanzi Yampano atera akabariro yashyizwe ahagaragara mu ijoro ry’itariki ya 9 Ugushyingo 2025.
Mu rubanza rwabaye tariki 29 Ukuboza 2025, bose bagaragarije urukiko ko batishimiye ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutahaye agaciro ubwiregure bwabo babishingiraho bajurira.
Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mutarama 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko rwashyikirijwe raporo y’urubanza rwabo ari na byo byashingiweho rufata umwanzuro.
Umucamanza Mukuru yagaragaje ko asesenguye raporo y’urubanza rwabo Uzabakiriho Cyprien bagasanga yari yarashinze ‘Group ya WhatsApp’ yise Abachou ndetse hanagaragayemo amashusho yumvikanyemo aririmba indirimbo yateraga amatsiko abantu ngo bajye kuyashaka ibyo byashingiweho urukiko rusanga ubujurire bwe nta shingiro bufite, bityo umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro washyirwa mu bikorwa.
Ku bijyanye na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Urukiko rwasanze nta guhanahana amashusho hagati ya Djihad na Patrick ariko byabayeho kuri KJohn Owakabi. Rukomeza ruvuga ko raporo igaragaza ko Ishimwe yavuganye na MUZAFARU Ddumba , asaba Ishimwe ko yasiba ayo mashusho kuko yashakishwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Iperereza rigaragaza kandi ko Patrick yahaye KJohn Video ariko atigeze ayikwirakwiza ku bandi. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusanga ingingo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rufunga Patrick iminsi 30 y’agateganyo ifite ishingiro.
Naho kuri Ishinwe Francois Xavier bigaragara ko yari afite itsinda (group) irimo abantu 319 yitwa ‘Rwanda Burundi Uganda Prono’ aho yasabaga abantu amafaranga kugira ngo abahe amashusho.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusanga ingingo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rufunga Patrick iminsi 30 y’agateganyo ifite ishingiro.
Muri raporo y’urubanza rwa Kwizera Nestor, byagaragaye ko telefone ye yagiye yakira ubutumwa bw’abasabaga ayo mashusho ya Yampano na we agahita ayabohereza, akaba yari afite ‘Group ya Whatsap’ igamije gukwirakwiza amafoto n’amashusho by’urukozasoni yitwa Hard Talk, yari irimo abantu 225 na yo yatangirwagamo video zirimo n’iya Yampano.
Urukiko rusanga impamvu z’ubujurire bwabavuzwe bose nta shingiro zifite bityo ko imyanzuro yafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro igumanye agaciro kayo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeza ko bose, ubujirire bwabo nta shingiro bufite bityo ko icyemezo cyafashwe n’urukiko gikwiye kugumana agaciro kacyo.
Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yatanze ikirego tariki 9 Ugushyingo 2025, ubwo yashinjaga abaregwa gushyira hanze amashusho ye, bafatwa guhera tariki 11 Ukuboza 2025.

