Connect with us
umuriro umuriro

AMAKURU

Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze intandaro y’ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi riri kugaragara

Photo: Internet

Published

on

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, MININFRA, yasobanuye ko ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi rimaze iminsi rigaragara mu gihugu rituruka ku miyoboro y’amashanyarazi u Rwanda ruhuriraho n’ibindi bihugu.

Byasobanuwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.

Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hamaze iminsi hagaragara ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, ririmo n’iryabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza aho umuriro mu mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye wamaze hafi isaha wabuze.

Advertisement

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko yisegura ku bwa kiriya kibazo, ati: “Minisiteri y’ibikorwaremezo twiseguye ku banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amanyashanyarazi rinini ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize.”

Yakomeje asobanura ko

“ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka.”

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yijeje ko yatangiye gufata ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro y’imbere mu gihugu no kugabanya izo ngaruka.

Advertisement

Yunzemo ati:

“n’imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha abanyarwanda.”

umuriro

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media