MU MAHANGA
Mali yahagaritse televiziyo ebyiri zo mu Bufaransa
Urwego rugenzura itangazamakuru muri Mali, HAC, rwahagaritse televiziyo ebyiri z’Abafaransa LCI na TF1 ruzishinja gutangaza amakuru zidafitiye gihamya ndetse n’ibinyoma ku bijyanye n’intagondwa z’aba-jihadistes zikorera muri iki gihugu cyo mu gace ka Sahel.
Itangazo rya HAC ryahagaritse ibyo bitangazamakuru ryasohotse ku wa Kane nubwo byatangiye gusakuzwa ku wa Gatanu.
Riragira riti
“Televiziyo LCI na TF1 zikuwe mu byiciro byose by’abatanga serivisi z’amajwi n’amashusho mu gihugu hose kuva ku itariki iki cyemezo gishyiriweho umukono, kugeza igihe hatangarizwa ikindi cyemezo.”
HAC yatangaje ko inkuru yatumye televiziyo ya LCI ihagarikwa, ari inkuru yari ifite iminota 12 n’amasegonda 24, ikaba yaratambutse ku wa Ku Cyumweru gishize, ivuga ko “intagondwa z’aba-Jihadistes ziri ku marembo ya Bamako” ndetse inavuga ko Mali igiye kuba “indiri rishya ya Al-Qaeda.”
Iyo nkuru ngo yaje kongera gutambutswa no kuri tekeviziyo ya TF1 na bwo kuri uwo munsi.
Ubuyobozi bw’itangazamakuru buvuga ko iyo nkuru irimo “amakuru adafitiwe ibimenyetso ndetse yiganjemo ibinyoma,” cyane cyane ku bivuga ko “igisirikare kiri ku butegetsi cyahagaritse kugurisha lisansi” ndetse ko “abiyise intagondwa bari hafi gufata Umurwa Mukuru wa Bamako.”
HAC yashinje iyo nkuru kutagendera ku mahame y’itangazamakuru, inagaragaza ko ifite “ubutumwa buteye ubwoba bwerekana ko Leta ya Mali iri hafi gusenyuka,” ibintu yavuze ko bishobora guteza “impanuka, imidugararo no kubangamira ituze n’ubumwe bw’igihugu.”
Kuva ku mugoroba wo ku wa Kane, izo televiziyo ebyiri, LCI na TF1, ntizari zigishobora gukurikiranwa muri Mali, nk’uko umunyamakuru wa AFP yabitangaje.

