Connect with us
ifoto ifoto

MU MAHANGA

Leta ya Nigeria yasobanuye impamvu ‘AI’ yifashishijwe mu ifoto ya Perezida Kagame na Bola Tinubu

Published

on

Leta ya Nigeria yemeje ko yifashishije ubwenge buhangano (AI) bwa Grok mu kunoza ifoto ya Perezida Paul Kagame na Ahmed Bola Tinubu, ariko ko bidakuraho ko bombi bahuriye i Paris mu Bufaransa.

Tariki ya 4 Mutarama 2026, Perezida Tinubu yashyize ifoto ye na Paul Kagame ku rubuga nkoranyambaga rwa X, asobanura ko bombi baganiriye ku bibazo bireba Isi n’uko Afurika yagira ijambo ku ruhando rw’amahanga.

Kubera ko muri iyi foto hagaragaramo ikirango cya Grok, abantu bacitse ururondogoro, batangira gutekereza ko abakuru b’ibihugu bashobora kuba batarahuye, Perezida wa Nigeria agahitamo guhimba inkuru.

Advertisement

Tariki ya 5 Mutarama, Umujyanama wihariye wa Perezida Tinubu ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru, Temitope Ajayi, yatangaje ko ifoto itahimbwe na AI.

Temitope yagize ati

“Iyi foto ni iy’ukuri, ntiyahimbwe na AI. Perezida Kagame na Perezida Tinubu bahurirye i Paris, basangira ku Cyumweru (ejo). Abayobozi bombi banasangiye na Perezida Macron ejo ku mugoroba.”

Yasobanuye ko ifoto ya Perezida Kagame na Tinubu yafatishijwe telefone, bigaragara ko idasa neza, ikaba ari yo mpamvu yashyizwe muri Grok kugira ngo iyongerere ubwiza.

Advertisement

Ati

“Iyi foto yafatishijwe telefone kandi rwose ntiyasaga neza. Umufotozi yakoresheje Grok gusa kugira ngo ayongerere ubwiza. Iyi si yo mpamvu yo kwanzura ko yahimbwe na AI.”

ifoto

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media