Connect with us
fdlr fdlr

AMAKURU

Leta ya Kinshasa yasabwe kwihutisha gusenya FDLR

Photo: Internet

Published

on

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatunzwe agatoki ishinjwa kudindiza amasezerano ya Washington, nyuma yo kunanirwa gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Ni nyuma y’amezi atandatu Kinshasa isinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Raporo y’ikigo cyitwa Baromètre des Accords de Paix en Afrique gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano, ivuga ko mu mezi atandatu ashize hari intambwe zifatika mu bijyanye n’imikoranire y’inzego za Leta zatewe, ariko kandi hakaba hakiri imbogamizi zikomeye mu gushyira mu bikorwa amasezerano bitewe n’uko nta ntambwe igaragara iraterwa ku ngamba z’umutekano z’ingenzi kurusha izindi.

Advertisement

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yashyizwe hanze ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama, “gukomeza kw’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, kimwe n’ubukererwe mu gushyira mu bikorwa ingingo zijyanye no gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zafashwe n’u Rwanda”, bishobora guhungabanya icyizere n’ubwizerwe by’iyo nzira y’amahoro.

Raporo ya kiriya kigo yasabye Kinshasa ” kwihutisha bidatinze ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bihuriweho bigamije guca intege no gusenya FDLR, mu bufatanye bwa hafi n’Urwego Ruhuriweho rwo Kubikurikirana (JSCM).”

Ivuga ko mu gusenya uriya mutwe hagomba gusigasirwa byimazeyo kandi nta kugenza gake, umutekano w’abasivili mu turere twose bireba; gusuzuma mu rwego rw’iyo gahunda yo gusenya FDLR uruhare rwemewe rwa MONUSCO,
Ku bwa Baromètre, iyi nzira ifite ishingiro hashingiwe ku nshingano nshya za MONUSCO, ziyemerera gusenya imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta, by’umwihariko binyuze mu kohereza Brigade yayo ishinzwe gutabara aho rukomeye, ishobora gukora yonyine cyangwa ifatanyije n’ingabo za FARDC.

Advertisement

Iyi raporo inibutsa kandi ko RDC yamaze gukora ibikorwa bihuriweho na MONUSCO byo gusenya FDLR mu mwaka wa 2015, bityo ko

“ubu buryo bwafasha gukuraho impamvu zitangwa n’impande zitandukanye”.

Ku bw’iriya raporo, Brigade y’ingabo za MONUSCO yifashishijwe mu gusenya FDLR, “byatuma RDC ibura uko yitwaza kuba hari uduce itagenzura ngo ibigire urwiteazo rw’ubukererwe mu gusenya FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rutakwitwaza gukomeza ingamba zarwo z’umutekano z’ubwirinzi mu gihe FDLR yaba yasenywe koko.”

Raporo isaba kandi RDC gutanga ibimenyetso bisobanutse kandi byagenzurwa byemeza ko nta murwanyi wa FDLR winjijwe mu ngabo za FARDC, mu rwego rwo guhosha ibirego bikomeje kugarukwaho no kongera icyizere hagati y’impande zombi.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media