Connect with us

AMAKURU

Leta igiye kwinjira mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali

Published

on

Photo: Internet

Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no kwiyongera mu baturage, ikibazo cy’ubwikorezi rusange kiracyari ingorabahizi. Kuri ubu, hari ibigo 13 bitanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bifite bisi zisaga 450, ariko abagenzi benshi baracyahangayikishijwe n’ubwitabire buke, ubucucike n’igiciro.

Abahanga mu by’ubwikorezi barasanga ibisubizo by’iki kibazo bishobora kuba gushyira ubwikorezi rusange mu maboko ya Leta, aho kuba mu maboko y’abikorera nk’uko bimeze ubu.

Mu 2005, Prof. Vukan R. Vuchic, umwarimu muri Kaminuza ya Pennsylvania, yanditse igitabo cyerekana ko aho ibigo byigenga bitwara abagenzi, serivisi zagiye zisubira inyuma kubera guhura n’igihombo no kubura inyungu nyinshi. Yerekana ko iyo Leta ari yo ifite ubwikorezi, habaho guhuza sisitemu yose y’ingendo mu mujyi: imihanda, ingengabihe, na sisitemu y’itike byose bikagendera ku murongo umwe.

Advertisement

Uburyo nk’ubu butuma umugenzi yishyura rimwe gusa urugendo rwose, aho kwishyura buri gihe ahinduye bisi. Kandi ingendo zikagendera ku ntera cyangwa zone, bigatuma abantu benshi bitabira gukoresha bisi rusange aho gutwara ibinyabiziga byabo bwite.

Impuguke mu by’ubwikorezi, Dr. Ndaruhutse Jean Claude, aherutse gutangaza ko niba Leta yafatira ubwikorezi rusange nk’uko ifata amazi n’amashanyarazi, Kigali yatera intambwe ikomeye mu mvugurura ry’ingendo. Ibyo birimo gushyiraho Bus Rapid Transit (BRT), gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, no gutegura gari ya moshi y’abagenzi mu gihe kizaza.

Dr. Ndaruhutse ati:

Advertisement

“Gufata ubwikorezi rusange nka serivisi rusange nk’amazi cyangwa umuriro, bivuze gufata ingendo nk’uburenganzira bwa buri muturage aho kubifata nk’ubucuruzi bugamije inyungu gusa.”

Mu yandi magambo, ubwikorezi rusange ntibukwiye kuba uburyo bwo kunguka, ahubwo bukwiye kuba uburenganzira bw’umuturage no gufasha umujyi kugira ingendo zinoze, zidahenze kandi zinoze ku rwego rwo hejuru.

Uko Kigali ikomeza gukura, ni nako isabwa kugira gahunda y’igihe kirekire y’ubwikorezi rusange bushingiye ku baturage bose. Gushyira ubu bwikorezi mu biganza bya Leta bishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku mujyi utekanye, utangiza ibidukikije kandi worohereza abaturage mu ngendo za buri munsi.

Loading

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media