Amakuru
Kuki hari kugwa imvura idasanzwe mu mpeshyi – METEO RWANDA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutabire bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko hagati ya tariki ya 21 n’iya 30 Kamena 2025, imvura iteganyijwe mu Rwanda izaba iri hejuru y’ikigero gisanzwe. Aho isanzwe iba hagati ya millimetero 0 na 30, kuri iyi nshuro ishobora kugera kuri millimetero 60, bitewe n’impamvu z’ubumenyi bw’ikirere.
Uku kwiyongera kw’imvura kwahuriranye n’imiterere y’ikirere izwi nka ‘Madden-Julian Oscillation’ (MJO). Iyo MJO igeze mu gace runaka, ituma haboneka ibicu byinshi, ubushyuhe n’imvura nyinshi. Ubu iyi miterere iri mu cyerekezo cy’u Rwanda, ari na yo mpamvu hari imvura irenze urugero muri iyi minsi ya nyuma ya Kamena.
MJO: Impamvu nyamukuru y’imvura nyinshi iri kugwa
Madden-Julian Oscillation (MJO) ni imihindagurikire y’ikirere yihuta yegera ibice bitandukanye by’Isi yerekeza iburasirazuba, ikazenguruka Isi mu gihe kiri hagati y’iminsi 30 na 60. Iyo MJO igeze ku gace runaka, bituma haboneka imvura nyinshi n’inkuba nyinshi. Ariko iyo itari muri ako gace, haba hari ituze ry’ikirere, rimwe na rimwe hakiyongeraho n’ubushyuhe bwinshi.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko izamuka rikabije ry’imvura rikomeje kugaragara mu byumweru bya nyuma bya Kamena ari ikimenyetso simusiga cy’uko MJO igeze mu gace k’u Rwanda.
Imvura nyinshi yitezwe cyane mu burengerazuba n’amajyaruguru y’igihugu, cyane cyane mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu, na Rubavu, aho izaba iri hagati ya millimetero 50 na 60. Mu tundi turere nka Nyamagabe, Nyaruguru, Gakenke, Muhanga, Gicumbi na Rulindo, izaba hagati ya millimetero 35 na 50. Ahandi henshi mu gihugu, harimo no muri Kigali, hateganyijwe imvura iri hagati ya millimetero 5 na 35, bitewe n’uturere.
Nubwo imvura izaba iri hejuru y’isanzwe, ubushyuhe bwo ntibuzaba buri hejuru cyane. Ku manywa hateganyijwe hagati ya dogere Selisiyusi 16 na 28, naho nijoro bukaba hagati ya dogere 6 na 16.
Umuyaga nawo uziyongera, aho ahenshi mu gihugu hateganyijwe umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda. Aho umuyaga ukomeye cyane witezwe ni mu turere twa Burera, Musanze, Rubavu, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Rutsiro no mu bice bya Kirehe n’ahandi.
Meteo Rwanda irasaba abaturage, cyane cyane abatuye mu bice by’ibirunga, imisozi ihanamye cyangwa ahakunze kugaragara imyuzure n’inkangu, gukurikiranira hafi amakuru y’ikirere no gufata ingamba zibafasha kwirinda ingaruka z’ibiza. Ibi birareba kandi abafite ibikorwa by’ubuhinzi, ubwikorezi n’imiturire muri rusange.
Nubwo turi mu mpeshyi, imiterere yihariye y’ikirere y’iki gihe ni yo ituma habaho imvura itari isanzwe. Gukurikira iteganyagihe ni ingenzi mu gufata ibyemezo bifasha abaturage kwirinda no kurengera ibyabo.