Connect with us

Entertainment

“Komeza kwihangana ukore akazi kawe neza” Papa Cyangwe kuri Yampano

Published

on

yampano

Umuhanzi Papa Cyangwe yahaye ubutuma bukomeza inshuti ye Yampano uherutse gupfusha umwana akiri mu bihe byo gushyirirwa hanze amashusho akora imibonano mpuzabitsina n’uwari umugore we bahise batandukanaka akimara kujya ahagaragara.

Papa Cyangwe yamuhaye ubwo butumwa nyuma y’uko Yampano yakoze ikiganiro n’itangazamakuru agaruka ku bihe bikomeye yaciyemo ndetse kugeza n’ubu byakurikiye ayo mashusho.

Papa cyangwe yifashishije ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bw’amasaha 24 gusa, yamubwiye ko nta bidashira ibigoye acamo na byo bizashira.

Advertisement

Yagize ati: “Nta kitagira iherezo muvandi, wanyuze muri byinshi bikomeye humura n’ibi urabicamo.Imana irahari kandi iracyagufiteho imigambi myiza, Satani n’abakurwanya bazatsindwa mu izina rya Yesu.”

Yongeraho ati:

“Komeza kwihangana ukore akazi kawe neza. Abafana bawe, inshuti zawe n’umuryango wawe turahari ku bwawe kandi turagukunda cyane.”

Papa Cyangwe kandi amuhumurije nyuma y’uko mu ijroro ry’itariki 05 Mutarama 2025, hatangiye kuvugwa amakuru y’uko Yampano yarezwe n’uwahoze ari umugore we umushinja kumuhohotera amukubita ndetse no kumutera ubwoba, bikavugwa ko uyu mugore yagiye gutanga ikirego agifite ibikomere.

Advertisement

Ibyo byose birimo kuba mu gihe Yampano amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo iyitwa Isi na Siba zose ziri ku mbuga nkoranyambaga zicuruza umuziki we.

papa cyangwe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media