DR Congo
Kinshasa imaze kwanga kwitabira inama 2 – Corneille Nangaa
Ihuriro rya politiki na gisirikare, Alliance Fleuve Congo / M23 rirashinja Guverinoma ya Kinshasa gushyira imbere ibikorwa bya gisirikare nk’igisubizo ku kibazo cy’umutekano gikomeje kuba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Umuhuzabikorwa wa politiki, Corneille Nangaa, avuga ko iki kibazo ari uko abona ko abayobozi ba Kinshasa badashaka kubahiriza ibyo biyemeje mu rwego rw’Amasezerano ya Doha.
Mu butumwa bwe busoza umwaka ku wa Gatatu, itariki ya 31 Ukuboza 2025, Corneille Nangaa yatangaje ko Kinshasa iherutse kwanga kwitabira inama z’isuzuma ry’ihagarikwa ry’imirwano zari ziteganijwe mu rwego rw’ibiganiro byo muri Qatar. Yaboneyeho umwanya wo gushimangira ko ihuriro ayoboye ryiyemeje gukomeza ibiganiro nk’umuti w’ikibazo cy’umutekano.
Umuhuzabikorwa Corneille Nangaa yagize ati: “AFC / M23 yongeye gushimangira byimazeyo icyizere ifitiye ubwunzi bwa Qatar, yemeza ko inzira ya politiki yonyine ari yo izakemura impamvu zimbitse z’amakimbirane.”
“Iyi ntambara yatangiranye n’ubugome buhumyi ku baturage b’abasivili, abahitanywe n’ibisasu bitavangura, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu. Ku bw’ibyo, ubutegetsi bwa Kinshasa bwerekanye ko ayo masezerano nta kindi uretse umwotsi, ni amayeri gusa yo gusubira inyuma ngo bongere intwaro bongere no kwisuganya. Nk’urugero, abunzi ba Qatar baherutse gutegura inama ebyiri zo gusuzuma ihagarikwa ry’imirwano AFC / M23 yitabiriye, hagamijwe gusuzuma ingamba zifatika zishobora gutuma habaho kubahiriza byimazeyo guhagarika imirwano. Ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze nkana kwitabira izo nama, banga byose kandi bahitamo igisubizo cya gisirikare.”
Yakomeje avuga ko igikomeye kurushaho, ari uko imvugo zibiba urwango zahindutse inyigisho za Leta. Ku bwe, ntibikiri ibyo guhisha: byarakiriwe, bitezwa imbere, kandi bigakwirakwizwa n’abayobozi bakuru ba politiki n’abasirikare bo mu butegetsi.
Akomeza agira ati: “Amatangazo ya leta akangurira urwango rushingiye ku moko n’ivangura, byanyuze kuri televiziyo y’igihugu, birategurira abantu ibidashobora gukosorwa. Abagenderewe bamaze kumenyekana neza: abenegihugu benewacu bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane, Abatutsi. Byageze no ku Banyekongo bavuga Igiswahiri. Aba banyagihugu, bitwa abanzi b’imbere kubera isura yabo, ururimi rwabo, cyangwa ubwoko bwabo, bishwe bunyamaswa, rimwe na rimwe ndetse bakaribwa, abantu bose babibona, cyangwa se babigizemo uruhare.”
Kuri Corneille Nangaa, ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo amacakubiri aho guhuza abaturage ba Congo. Yakomeje, ashinja Perezida Félix Tshisekedi gufata nabi ingabo, kugeza n’aho azita “clochards” (abantu b’abasabirizi batagira aho baba).

