Kampala: Ross Kana yahuriye mu gitaramo n’abarimo Sheebah, Vinka, Lydia Jazmine na Geosteady (Amafoto)
Ross Kana uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda umaze iminsi ari kubarizwa muri Uganda, yataramiye muri ‘Comedy Store’ igitaramo cy’urwenya kimaze kubaka izina bikomeye kinatumirwamo abahanzi b’amazina azwi.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2025, ni kimwe mu byatumiwemo abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Sheebah Karungi, Irene Ntare, Aziz Azion,Geosteady, Vinka na Lydia Jazmine.
Ni igitaramo cyari cyatumiwemo abanyarwenya b’amazina akomeye biganjemo abazamukiye muri ‘Comedy Store’.
Ross Kana ukomeje kwitwara neza muri Uganda, aherutse kubwira IGIHE ko mu by’ukuri kuririmba muri iki gitaramo atari igitekerezo yavanye mu Rwanda, ahubwo yakigiriye muri Uganda, aho yagiye gutaramira atumiwe muri kamwe mu tubari tw’i Kampala.
Ati “Narangije gutaramira inaha duhura na Alex Muhangi usanzwe ategura ibitaramo bya ‘Comedy Store’, ni ibintu byagizwemo uruhare n’abantu bari i Kigali basanzwe baziranye bamubwiye ko ndi inaha ko kandi bibaye tukaganira neza twataramana.”
Uyu muhanzi yavuze ko abantu bakunze umuziki w’Abanyarwanda ku rwego rwo hejuru.
Ati
“Inaha bakunda umuziki wo mu Rwanda ubona ko bakunze abahanzi bacu, ahubwo njye nabonye ko bashobora kuba bafite ukuntu tutabaha mwinshi kuko barawukunda cyane.”

