Connect with us
museveni museveni

Uganda

Janet Museveni yavuze ko Imana yakoresheje umugabo we mu kurinda Abanya-Uganda

Photo: Internet

Published

on

Umugore wa Perezida wa Uganda, Janet Museveni, yavuze ko Imana yakoresheje umugabo we, Yoweri Kaguta Museveni n’igisirikare, mu kurinda abaturage b’iki gihugu, abasaba kuzirikana urugendo rw’igihugu mu myaka 40 ishize no kurinda amahoro n’umutekano byagezweho.

Yabigarutseho mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Museveni muri Entebbe, ku wa 5 Mutarama 2025.

Janet Museveni yasabye abaturage gusubiza amaso inyuma no gushimira Imana ku byo Uganda yagezeho mu myaka 40 ishize.

Advertisement

Ati

“Iyo duteraniye hamwe bidutera kwibuka aho twavuye n’ibyo Imana yakoreye Uganda mu myaka 40 ishize.”

Yashimangiye ko amahoro n’ubumwe igihugu gifite ubu byaturutse ku buyobozi bwiza bwashyizweho n’Imana, agira ati “Imana yakoresheje Perezida Museveni n’ingabo za UPDF mu kurinda amahoro n’umutekeno w’iki gihugu.”

Yasabye abaturage kutibagirwa ibyagezweho, abibutsa ko Uganda yabaye ubuhungiro ku bantu bahunga intambara mu Karere.

Advertisement

Ati

“Ni yo mpamvu impunzi nyinshi ziza gutura muri Uganda, kuko Uganda yabaye ibyiringiro bishya byabo.”

Janet Museveni yasabye abaturage ba Wakiso na Entebbe kuzitabira amatora, avuga ko abaturage bakwiye gukomeza gushyigikira amahoro n’ubumwe, nk’ishingiro ry’iterambere ry’igihugu.

Ati

Advertisement

“Ijwi ryawe ni itafari ryawe utanga mu kubaka iterambere rya Uganda.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media