Imyidagaduro
Israel Mbonyi yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzi Nyarwanda bakurikiranwa kuri Youtube

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi ukunzwe cyanee yagiye ku mwanya wa mbere mu bahanzi Nyarwanda bakurikirwa cyanee ku muyoboro wa Youtube akaba yasimbuye umuhanzi Meddy wari umaze igihe kitari gito kuri uyu mwanya
Imibare yo kumuyoboro wa Youtube igaragaza ko Israel Mbonyi akurikirwa n’abantu Miliyoni 1.44 wafunguwe ku wa 16 Gashyantare 2012 imyaka 12 irashize akora uyu murimo wo kuramya no guhimbaza aimana
Amaze gushyira kuri uyu muyoboro wa Youtube ibihangano 67 birimo indirimbo ze ninitaramo bitandukanye yagiye akora shene ye yayandikishije mu gihugu cya Kenya uyu mwanya wa mbere awugezeho nyuma yo kuba yarashyize imbere gukora ibihangano bye mu rurimi rw’Igiswahili