Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubucuruzi, RICO, cyahawe kurangiza isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 15 ryubakwa, butangaza ko rigiye kwakirwa no gukorerwamo ku itariki 15 Ugushyingo 2025.
Twagirayezu Pierre Celestin, umuyobozi wa RICO, avuga ko ubu bamaze kwakira abantu benshi bashaka imyanya mu isoko rya Gisenyi rigeze ku musozo.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko bakiriye abantu benshi baruta imyanya bafite.
Agira ati “Twakiriye abantu benshi baruta imyanya twateganyije, twateganyaga ko tuzakira abacuruzi ibihumbi bine, ariko kubera twongereye inkingi z’inyubako byatumye ubuso bugabanuka, ubu tuzakira abacuruzi babarirwa mu bihumbi bitatu, harimo n’abazakorera ku nyubako iri hejuru ahateganyirijwe utubari na Resitora.”
Twagirayezu avuga ko ari umugisha kuba bashoboye kubaka isoko bakabona abantu bakeneye imyanya, ibi bikaba bitanga umukoro wo gukurikizaho umushinga wo kubaka isoko rya kabiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, muri Gashyantre 2025 yari yatangaje ko imirimo ya nyuma yo kubaka iryo soko irimbanyije, ndetse ko ab’inkwakuzi batangiye kurifatamo imiryango.
Yagize ati “Turateganya ko iri soko ukwezi ukwa Gatanu kuzasiga ryarangiye. Tugeze mu mirimo ya nyuma yo gusoza nko gusiga amarangi, gushyiramo ibirahuri, amakaro no gutunganya hanze.”
Mulindwa yatangaje ko Akarere ka Rubavu karimo gutegura amasezerano kazagirana na rwiyemezamirimo uzacunga iri isoko, mu gihe rizaba ritangiye gukorerwamo.

Abacuruzi basanzwe bacururiza mu isoko rya Gisenyi ritajyanye n’igihe
Rwiyemezamirimo ucunga isoko yamaze kuboneka, ndetse n’abahabwa imyanya bamaze kuyibona, rwiyemezamirimo ushinzwe kubaka isoko rya Gisenyi Ing Dukuze Richard, avuga ko tariki 15 Ugushyingo 2025 azashyikiriza isoko abamuhaye akazi ko kuryubaka.
Agira ati
“twatangiye gukuraho inyubako irizengurutse kuko twitegura kurishyikiriza abaduhaye akazi, tariki 15 Ugushyingo nibwo tuzaribashyikiriza ritangire gukorerwamo. Dufite imirimo yo kuryitaho kugira ngo umwaka urangiye tubashyirize isoko burundu”.
Isoko rya Gisenyi ryuzuye ritwaye Miliyari 6Frw, harimo Miliyari 2 na Miliyoni 549 yakoreshejwe mu kuryuzuza, mu gihe Akarere ka Rubavu gafitemo imigabane igera muri Miliyari 3Frw.
Intandaro yo kubaka isoko rya Gisenyi
Mu 2010, abatuye n’abagenda mu Karere ka Rubavu, bishimiye umushinga wo kubaka isoko rya Gisenyi rigezweho ahari hasanzwe parikingi y’imodoka zitwara abagenzi.

Isoko rya Gisenyi ryari ryaradindiye

