Lifestyle
impamvu hakomeje kugaragara amashusho y’urukozasoni afatwa agashyirwa hanze
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Rwanda bibaza icyabaye kuri bamwe mu rubyiruko n’ibyamamare byo mu Rwanda bakomeje kwisanga amashusho n’amafoto yabo y’urukozasoni yagiye hanze ubutitsa, ugasanga hari n’abatabifitiye igisubizo.
Ayo mashusho n’amafoto y’urukozasoni hari n’abakomeje kuyifashisha batera ubwoba bamwe mu byamamare, bibwirwa ko nibidakora icyo abayafite bashaka bazayashyira hanze.
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, kuri iki kibazo, batangaje ko batekereza ko abifata aya mashusho babiterwa n’ubukene bakayifata bashaka kuyacuruza, ikigare kibi, gushaka kwigira nk’abanyamahanga n’ibindi.
Nsanzimana Jean de Dieu we avuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda rwifata ayo mashusho rushukwa na bamwe mu bandi Banyarwanda baba mu mahanga, barusaba kuyifata rukayaboherereza na bo bakarwoherereza amafaranga.
Ati ‘‘Kujya hanze kw’amashusho y’urukozasoni kwiyongera cyane, biterwa n’ubukene […] cyane cyane ‘Aba-diaspora’ ni bo babitera. Akenshi bashuka umwana w’umukobwa mwiza, bagahita bamubwira bati ‘Kuramo turebe ndakoherereza aya n’aya.’ Noneho undi bitewe n’ubukene afite, ahita ashiguka vuba vuba akuramo nyine akwereka.’’
Gusa Nsanzimana asaba urubyiruko kudashukwa n’ayo mafaranga bibwira ko bakorera batavunitse binyuze mu gucuruza ayo mashusho n’amafoto yabo y’urukozasoni, kuko biba bizagira ingaruka zigera no ku bazarukomokaho n’abuzukuru barwo, ugasanga bisenye ibisekuru byinshi cyane cyane mu marangamutima.
Ni igitekerezo kandi ahurizaho na Umuhoza Kelly, wavuze ko hari abakobwa bumva ko bifashe amashusho y’urukozasoni byabafasha kuyacuruza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo babone abagabo bayabasaba bakanabishyura ngo bahure bakore imibonano mpuzabitsina.
Ati ‘‘Hari ababikora ku bushake bumva ari byo bintu bibarimo, hari n’ababikora babuze nk’uko bagira babuze nk’akazi. […] Ni kwa kundi nyine baba bari gushaka amafaranga, cyangwa bari gushaka nk’abagabo kwa kundi umugabo akubona ku mbuga nkoranyambaga akavuga ati ‘Uyu ndamwifuje’ akavuga ati ‘Twahurira he?’, agahita ajya ‘Inbox’ akamwandikira.’’
Kayirangwa Anitha utuye mu Mujyi wa Kigali, uvuga ko abona ubwiyongere bw’urubyiruko rw’u Rwanda rwifata ayo mashusho ruba rushaka kwigereranya n’abahanyamahanga, rugata Umuco Nyarwanda.
Ati ‘‘Tugashaka kumera nk’uko Abanyamerika bameze, kumera nk’uko se Abongereza bameze, ntitwitware bya Kinyarwanda. […] bitera agahinda gakabije, kuko ntabwo iyo bisohotse twe tubyakira dutanga ibitekerezo byiza ku wabisohoye, ntabwo tumushimagiza ahubwo turamunenga.’’
Ingingo ya 135 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo ari bwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.
lyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe 1 Frw.

