Connect with us

Ubuzima

Ibyo wakora kugirango udasaza imburagihe

Published

on

Hari indwara nyinshi kwisi zitandura zica abantu imburagihe kandi birashoboka ko izo ndwara wazirinda bigakunda kuko ni indwara umuntu atanduza undi ahubwo ni indwara ushobora kurwara kugiti cyawe bityo abo mubana ukaba utabanduza muri izi ndwara harimo nkumuvuduko ukabije w’amaraso diabete canceli indwara zifata ubuhumekero izifata ingingo nizindi zitandukanye izi rero ni indwara zishobora kwirindwa

Mu Rwanda byagaragaye ko 44% kwimfu cyangwa se indwara zitera urupfu bituruka kuri izo ndwara zitandura izi ndwara rero zishobora kwirindwa niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibintu ugomba gukora niba wifuza kubaho ubuzima burambye no kudasaza imburagihe

1.Kuruhuka bihagije: Kuruhuka bihagije bivuzeko byibuze ugomba kuryama amasaha 8 mu ijoro bizagufasha gutuma ugira ubuzima bwiza bikurinde nizo ndwara Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bataruhuka bihagije bagira ikintu cyo kumva bashaka kurya bagira inzara idasanzwe bitewe nuko hari imisemburo ijyenda iva kumuntu utaruhuka neza

2.Kwirinda kujagarara (Stress): Stress iri mubintu biri kugenda bifata abantu benshi bitewe naho isi igeze kujagarara no guhangayika biri mubintu bishobora gutera indwara y’umutima byanatuma igipimo cy’isukari kiva kumurongo izi nizimwe mundwara zibasira abantu benshi nibyiza rero kuba wabyirinda

3.Gukoresha inzoga ku rwego rwo hejuru: Gukoresha inzoga ku rwego rwo hejuru rukabije bishobora kwangiza umwijima bikaba byatuma udakora neza kandi umwijima ufite akamaro gakomeye kubuzima bwa muntu ukura imyanda mumubiri

4.Kunywa itabi: Ushobora kugira ibyago rikaba ryagutera canceli y’ibihaha na stroke nibyiza rero kuba warireka

5.Kwisuzumisha bihoraho:Hari abantu bagendana umuvuduko w’amaraso kandi batabizi ni byiza ko wakwisuzumisha ukamenya uko uhagaze bizagufasha

6.Kugira ibiro byiza: kugira ibiro byiza bizagufasha kwirinda indwara zahato na hato nkuburwayi bufata ubuhumekero nizindi zitandukanye

7.Gukora imyitozo ngororamubiri:Gukora imyitozo bihoraho bizagufasha kugira ubuzima bw’umutima bumeze neza kandi binafasha gutuma amaraso atembera neza mumubiri kandi bituma umuntu agira uruhu rwiza ukaba wanagira amagufwa akomeye

8.Kugira imirire iboneye:Imirire iboneye ahanini nukwirinda ibinyamavuta bibi ibinyamasukari nyinshi kwirinda ibiribwa birimo umunyu mwinshi ugafata indyo yuzuye ikungahayeho imboga n’imbuto mu mirire myiza kandi harimo no kunywa amazi ahagije

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X