Categories: Ubuzima

Ibyo kurya by’ingenzi bifasha umugore utwite

Umugore utwite akwiye kwitabwaho mu buryo bwumwihariko budasanzwe imirire myiza ni ingenzi ku mugore utwite kuko imufasha kugira ubuzima bwiza ndetse bikanafasha umwana atwite  inzobere mu by’imirire zivuga ko umugore utwite akwiye kubona ibyo kurya birimo intungamibiri zihagije harimo vitamine na proteyine

Ibiryo byose bitameze neza ku mugore utwite bishobora guteza ibyago n’ibibazo bikomeye nko kubyara umwana utagejeje igihe cyangwa se umwana akaba yavukana uburwayi niyo mpamvu umugore utwite aba agomba kurya neza indyo yuzuye kugirango we n’umwana atwite bagire ubuzima bwiza

Dore bimwe mubiribwa by’ingenzi umugore utwite agomba kwibandaho

1.Ibishyimbo: Ni ibiribwa byiza by’ingenzi kuko bikungahaye kuri proteyine hari benshi uzumva bavugako batabikunda ariko niba utwite utegetswe kubirya kubwinyungu zawe nizumwana utwite

2.Amagi: Amagi afasha umubiri kubona poroteyine vitamine A n’intungamibiri zifasha mu gukumira indwara zitandukanye afasha umwana uri munda gukura byihuse akanatuma ingingo ze ziyubaka neza

3.Amata: Amata n’ibiyakomokaho nka Yawurute ni ingenzi cyane mukugira poroteyine na calicium ifasha mu gukomeza amagufa kandi binakungahaye kuri vitamine

4.Ibijumba: Ibijumba bikungahaye kuri vitamine A ifasha amaso y’umwana ,uruhu rwe ndetse n’amagufa ye gukura neza

5.Inyama: Inyama zigira poroteyine nyinshi zifasha mu gukura ku mwana biba byiza ko umugore utwite yazirya inda ifite amezi 4 kuzamura

6.Imbuto n’imboga: Imbuto n’imboga n’ingenzi cyane mu buzima bwa muntu byagera ku mugore utwite bwo bikaba akarusho kuko ntibihomba kubura ku ifunguro rye rya buri munsi kuko bikungahaye kuri vitamine kandi izo vitamine zifasha umwana kandi bikanafasha mu ikorwa ry’amaraso mu mubiri w’umubyeyi

7.Amafi: Mu mafi habonekamo amavuta azwi nka ‘Omega fatty acids’ afasha mu gukura k’ubwonko n’amaraso by’umwana uri mu nda

8. Amazi: Amazi ni ingenzi cyane mu buzima bwa muntu cyane cyane ku mugore utwite kunywa amazi bituma amaraso atembera neza mu mubirir bityo ingingo zitandukanye zikagerwaho n’amaraso nta nkomyi binafasha igogora ry’ibyo kurya gukorwa neza amazi kandi anafasha kurwanya ibindi bibazo byaterwa no kutabona amazi ahagije mu mubiri

 

Ruth GARU

Share
Published by
Ruth GARU

Recent Posts

UCL: Umunsi wa 6 wagenze neza ku bigugu.

Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…

1 day ago

UCL: baragaruka bakina umunsi wa 6.

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…

2 days ago

Nani yasezeye kuri ruhago nyuma y’ imyaka 19 !

Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…

3 days ago