Muriyi minsi ingo ziri gusenyuka ku rwego rukabije biragoye kuba washakana n’umuntu mukarwubaka rugakomera niyo mpamvu twifuje kubagezaho bimwe mu bishobora kugufasha kuba wahitamo umugore nyawe muzabana mugafatanya kubaka umuryango ugakomera dore bimwe mubizagufasha kugira amahitamo meza
1. Imico ye:Imico y’umukobwa niyo izakwereka uwo ari we muri iki gihe biragoye kuba wabwira umuntu ko najya kurambagiza azabanza akamenya uwo bagiye kubana ni muntu ki?? Abenshi uzasanga birebera uburanga bw’inyuma uko agaragara inyuma yego nabyo nibyiza ark ntibikwiye ko aribyo byakarebwe mbere
2. Kuba akunda umuryango we: Ushobora kwibaza icyo kuba akunda umuryango byagufasha bizagufasha kuguha ikizere cy’uzuye ko azakunda umuryango muzarema woe ubwawe nabana muzabyarana ntamugabo numwe wakwishimira kubona umuryango we wishimye unezerewe ubayeho neza kuko nicyo kintu cyambere aba yifuza
3.Kuba adahuzagurika: Hari abakobwa benshi uzasanga batazi neza icyo bashaka ugasanga uyu munsi akubwiye iki ejo avuze iki ugasanga akenshi bimwe bivuguruza ibindi uyu akenshi uzanasanga gufata umwanzuro bimugora ugasanga murakundana nyamara arahuzagurika rimwe na rimwe ukanasanga ari guha amahirwe abandi bagabo yo kumutereta
4.Kuba atanywa ibiyobyabwenge: ibi bizagufasha kuba yaha uburere nyabwo abazabakomokaho kuko baravuga ngo ntawe utanga icyo adafite ntiwashaka umugore wabaswe n’ibiyobyabwenge ngo wumveko abana banyu bo batazabinywa biragoye rwose rero niyo mpamvu muguhitamo uwo muzarwubakana ugomba gushishoza neza ukitonda bizagufasha kugira amahitamo meza wifuza
5.Kuba agira imbabazi kandi y’ihangana : Biragoye ko murugo hashobora kubura utubazo tumwe na tumwe tuhaba hari benshi uzasanga bavuga bati njye rwose ibi sinshobora kubyihanganira hari nabandi bavuga bati nta muntu udakosa icyambere ni ugusaba imbabazi n’ingenzi cyane murugo gushyira hamwe kuko ntaterambere mwageraho mutashyize hamwe
Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…