Hari ibintu bishobora kukugaragariza ko umusore yagukunze bitabaye ngombwa ko abikubwira niba uri Umukobwa ukaba ushaka kujya mu rukundo ariko ukibaza icyakwemezako koko uwo mugiye gukundana agukunda mugihe atarabikubwira dore ikizabikwereka
Hari uburyo bwinshi cyanee bushobora kubikwereka kuko buri wese agira uko agaragaza amarangamutima ye bitandukanye nibyundi ariko hari ibyo bakunda guhuriraho dore bimwe muri byo
1.Kukwiyegereza: Umusore ushaka kugusaba urukundo cyangwa se wagukunze arakwiyegereza agakunda kuguhamagara kenshi cyangwa se akakwandikira kenshi rimwe na rimwe ugasanga ntakintu gifatika ashaka kukubwira ariko ukabona ashakako muhora muvugana kenshi ukabona ashishikajwe cyanee no kumenya uko umeze kugirango akwerekeko akwitayeho kurusha abandi
2.Kukunezeza: Umusore ushaka kugusaba urukundo cyangwa se wagukunze agerageza kukunezeza amenya ibyo ukunda agakunda kuba ari byo agukorera ashobora no kuguha impano kugirango wishime anezezwa no kubona wishimye
3.Kukwemeza: Umusore ushaka kugusaba urukundo cyangwa se wagukunze agerageza kukwemeza ntago abikora nkubwirasi cyangwa se ubwiyemezi ibi abikora mu rwego rwo kukwerekako ari umugabo nyawe ushoboye
4.Kukubwira ibye: Umusore ushaka kugusaba urukundo cyangwa se wagukunze atangira kukubwira ibye ugasanga nkiyo muri kuganira muri kumwe arashaka kukwibwira neza akakubwira amateka ye yose rimwe na rimwe utanabimubajije akakuratira umuryango we ibyo akazi ke akakubwira nimishinga ye yose akakubwira ibye ukanabona arashaka kumenya ibyawe
Niba bimeze bityo ntakabuza uyu musore azaba agukunda nubwo azaba atarabitobora ngo abikubwire
Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…