Ibintu bishobora kukugaragariza ko umukobwa yagukunze niba uri umusore ukaba ushaka kujya mu rukundo ariko ukibaza icyakwemezako koko uwo mugiye gukundana agukunda muri kamere y’igitsina gore cyane cyane abatuye muri Africa ntago bakunda kwerura ngo babe babwira umusore ko bamukunda ahubwo akenshi bakoresha ibimenyetso kugirango bakwereke ko bagukunze
Dore bimwe muri ibyo bimenyetso umukobwa ashobora gukoresha akwerekako yagukunze
1.Guseka: Umukobwa wakunze umusore iyo bari kumwe aba amwishimiye amusekera niyo yaba ababaye agerageza kubihisha kuko ntaba yifuzako yamubona ababaye
2.Kukwitegereza: Umukobwa wakunze umusore uba usanga akunda kumwitegereza cyane amaso ari mubice by’umubiri bibasha gutanga ubutumwa umuntu atavuze
3.Gukoresha umubiri we: Umukobwa wakunze umusore akoresha umubiri we ibimenyetso bitandukanye bigaragazako yagukunze ashobora kukunyuraho akagusuhuza cyangwa se akakwicira akajisho hari nigihe akwerekako yifuzako mwaba muri kumwe ukabona yakwisanzuyeho umukobwa nagukorera bimwe muri ibyo ntakabuza azaba akwifuza mubuzima bwe
4.Imvugo ye: Umukobwa wakunze umusore akenshi akunda kumuvuga mubiganiro agirana ninshuti ze akenshi usanga yibanda mu kuvuga izina ryawe ntabe yamara akanya ari kuganira atarakuvuga
5.Kukwifuza: Umukobwa wakunze umusore akenshi aba yifuzako yamarana umwanya uhagije nuwo yakunze akumva adashaka kumuva iruhande akifuzako basohokana kuko akenshi ntago umukobwa aba yifuza gusohokana n’umusore adakunda
6.Kukwerekako akunda uko uteye: Umukobwa wakunze umusore atangira kumwerekako akunda imico n’imyitwarire ye rimwe na rimwe uzumva akubwiye ati nkunda ukuntu useka cg se uko ukora akazi aba ari kukugaragarizako agukunda
7.Kukwitaho: Umukobwa wakunze umusore amwitaho mu buryo bushoboka bwose
8.Kugufuhira: Umukobwa wakunze umusore aramufuhira muba mutaratangira kujya mu rukundo ariko usanga iyo uri kumwe nabandi agufuhira nikimenyetso kizakwerekako agukunda
Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…