Umugabo w’imyaka 28 utuye mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara ushinjwa kwica mukuru we bapfuye ibiceri 250Frw.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, buvuga ko ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba yakubise intebe mu gahanga mukuru we ufite imyaka 40 bikamuviramo gupfa.
Mu ibazwa rye nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru buvuga, ukekwa yavuze ko ubwo barimo kunywa inzoga ku mubyeyi wabo, yishyuje mukuru we amafaranga 250Frw yari amurimo amubwira ko ntayo yamuha, baratongana, maze yegura agatebe bari bicayeho akamukubita mu gahanga agwa hasi bamujyana kwa muganga bigeze mu rukerera arapfa, abisabira imbabazi.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

