Categories: Imikino

Haruna wari warasinyiye Rayon umwaka, ayivuyemo nta n’ amezi 2 ayimazemo !

Haruna Fadhili Niyonzima w’ imyaka 34 y’ amavuko bakunze gutazira “Baba Mzazi/ Fundi wa Mpira” uherutse gusinyira Rayon Sport amasezerano y’ umwaka 1, yamaze kuyivamo nyuma y’ iminsi 52 ayigezemo. Ku   ku itariki 16 Nyakanga 2024 nibwo yasinyiye iyi kipe yambara ubururu n’ umweru, nyuma yo gutandukana na Al Ta’awon yo muri Libya. Yaragarutse muri Rayon Sport nyuma y’ imyaka 17 ayivuyemo.

Haruna atandukanye na Murera kubera amafaranga yari yarasezeranyijwe n’ ubuyobozi bwa Rayon Sport, Haruna yishyuje ubu buyobozi ubgira 2 ahita afata icyemezo cyo guhagarika akazi , usibye umukino wo kuri Rayon Day n’uw’ umunsi wa mbere wa shampiyona Rayon Sport yanganyijemo na Marine FC ntawundi mukino yigeze yongera gukina kuko yahise ahagarika imyitozo.

Kuri uyu wa 08 Nzeri Haruna yahawe urupapuro rumurekure (release letter) , ndetse bikaba bikomeje ko ashobora gusubira muri AS Kigali yahozemo mbere yo kujya muri Al Ta’awon, kuko ibiganiro hagati ye na AS Kigali bijyeze kure mu buryo bw’ ibanga, ubwo ntagihindutse ashobora gusubira muri AS Kigali yahozemo.

 

Haruna wari witezweho byinshi n’ abakunzi ba Rayon Sport ayivuyemo atamaze kabiri !

Haruna Niyonzima yari yarafashe icyemezo cyo guhagarika akazi nyuma yo kwishyuza inshuro ebyiri  ubuyobozi bwa Rayon Sport amafaranga bamwereye abasinyira.

Haruna ashobora gusubira muri AS Kigali aherukamo muri 2024

 

 

 

JUNIOR REGIS

Share
Published by
JUNIOR REGIS

Recent Posts

Israel Mbonyi yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzi Nyarwanda bakurikiranwa kuri Youtube

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi ukunzwe cyanee yagiye ku mwanya wa…

8 hours ago

Byinshi wamenya ku irushanwa rya Miss Universe

Izina Miss Universe ryatangiye gukoresha guhera mu 1926 ni irushanwa ryategurwaga n'umuryango witwa International Pageant…

1 week ago

Raphaël Varane uhagaritse ruhago ku myaka 31, ni muntu ki ?!

Myugariro w' umufaransa Raphaël Varane bitunguranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2024 yahagaritse umwuga we…

1 week ago

Ndashaka umukunzi

Nitwa kwibuka ntuye i Kigali, ndifuza umukunzi w'umukobwa wize kandi ufite urukundo, amashuri yaba yarize…

2 weeks ago

Ndashaka umukunzi

Amazina yanjye nitwa keza ntuye muri congo ariko ndi umunyarwandakazi, ndifuza umukunzi twakundana tukubakana, ntakindi…

2 weeks ago

UCL 2024/25: Visit Rwanda Derby mu zitegerejwe ku munsi wa kabiri.

UEFA Champions League irushanwa rya mbere rikomeye ry' amakipe ku mugabane w' uburayi rirakomeza kuri…

2 weeks ago