AMAKURU
Gatsibo: Umugabo yishwe n’inyama
Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro yishwe n’inyama nyuma yo kuyimira ikamuhagama mu muhogo kugeza ashizemo umwuka.
Ibi byabaye ku wa 1 Mutarama 2025 mu Mudugudu w’Ubutatu mu Kagari ka k’Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro wo mu Karere ka Gatsibo.
Mu kiganiro na IGIHE abaturage bavuze ko uwo mugabo yari yitabiriye ibirori by’abari babatirishije, aza guhabwa ibiryo nk’abandi atamiye inyama ihita imuniga yitaba Imana.
Umwe ati
” Twari mu birori atamira inyama yose iba iramunize, mu gihe turi gushaka ubutabazi iba iramwishe. Navuga ko yishwe no gushaka kumira inyama yose.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent, yabwiye IGIHE ko koko uwo mugabo yishwe n’inyama nyuma yo kuyimira ikamuhagama mu muhogo.
Ati “Uwo mugabo yagiye mu birori byo kubatirisha bamuha ibiryo biriho inyama, aza kuyitamira imumerera nabi, rero bahise bahamagara ubutabazi bw’imbangukiragutabara ihagera yamaze gupfa.’’
Gitifu Kanamugire yavuze ko ibyabaye ari impanuka kuko yari yahawe ibiryo nk’iby’abandi.
Yavuze ko nyuma yo gukorerwa isuzuma uyu mugabo ashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 4 Mutarama 2026.

