Connect with us

Inkuru Nyamukuru

Freddy Kaniki Rukema yagizwe Perezida wa MRDP-Twirwaneho

Published

on

Photo: Internet

Freddy Kaniki Rukema, usanzwe ari Visi Perezida ushinzwe ubukungu n’imari mu ihuriro rya politiki Alliance du Fleuve Congo (AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagizwe Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, ku wa 1 Nyakanga 2025, iki cyemezo cyafashwe n’abanyamuryango b’uyu mutwe kuwa 18 Mata 2025, kikemezwa kandi gishyigikirwa n’akanama k’inararibonye ka MRDP-Twirwaneho.

Mu zindi mpinduka zabaye mu buyobozi bw’uyu mutwe, Brigadier General Charles Sematama yagizwe Visi Perezida wa mbere ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’umutekano, akaba anabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za Twirwaneho. Alexis Mugisha we yagizwe Visi Perezida wa kabiri ushinzwe imiyoborere, politiki na dipolomasi, mu gihe Adele Kibasumba yahawe inshingano z’Umunyamabanga Mukuru.

Izi mpinduka zije nyuma y’urupfu rwa Brig Gen Michel Rukunda uzwi ku izina rya Makanika, wahoze ari umuyobozi wa MRDP-Twirwaneho, wiciwe mu mirwano mu kwezi kwa Gashyantare 2025. Nyuma y’urwo rupfu, uyu mutwe winjiye mu ihuriro AFC.

Izi mpinduka z’ubuyobozi mu mutwe wa MRDP-Twirwaneho, zifite ingaruka mu rwego rwa politiki n’umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Izi mpinduka zerekana ko MRDP-Twirwaneho irimo gushaka kongera imbaraga nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi wayo.

Kwihuza na AFC bishobora kugaragaza uburyo imirwano ishingiye kuri politiki iri gukomera no kwinjira mu ruhando mpuzamahanga.

AMAKURU YO KUWA 02/07/2025

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X