Categories: Imyidagaduro

Byinshi wamenya kwifungwa rya Miss Muheto

Kuwa 29 Ukwakira 2024 nibwo police y’u Rwanda yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo ni mubutumwa yanyujije ku rubuga rwa X police y’u Rwanda yavuze kandi ko Miss Muheto yari atwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira ndetse ko yagonze ibikorwa remezo

Police y’u Rwanda yatangaje ko ibyo byaha atari ubwa mbere yari abikoze muri Nzeri umwaka ushize nabwo Miss Muheto yakoze impanuka imodoka ye irangirika cyane kubwo amahirwe ntiyamukomeretsa bikomeye Miss Nshuti Muheto Divine yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022 asimbuye Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace

 

Nyuma y’uko police isohoye iri tangazo benshi bahise babisanisha no mugihe cyashize ubwo Miss Muheto yakoraga impanuka akagonga inzu bitandukanye no kuri iyi nshuro kuko yari yagonze umukindo ndetse n’ipoto y’amashanyarazi amakuru yizewe ahamya ko yakoreye impanuka ku muhanda uva Kicukiro ugana i Remera ahahoze Alpha Palace kuri sitasiyo

 

Mu gukora impanuka Miss Muheto yagerageje guhunga ngo atabazwa kubyo yari amaze gukora nyuma yo guta imodoka ye Miss Nshuti Muheto Divine yaje gutega indi agaruka kureba uko ikibazo kimeze ari na bwo yahise atabwa muri yombi aza gukorerwa dosiye ikaba yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha

 

Ruth GARU

Share
Published by
Ruth GARU

Recent Posts

UCL: Umunsi wa 6 wagenze neza ku bigugu.

Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…

17 hours ago

UCL: baragaruka bakina umunsi wa 6.

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…

2 days ago

Nani yasezeye kuri ruhago nyuma y’ imyaka 19 !

Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…

2 days ago