Categories: Imyidagaduro

Byinshi wamenya ku irushanwa rya Miss Universe

Izina Miss Universe ryatangiye gukoresha guhera mu 1926 ni irushanwa ryategurwaga n’umuryango witwa International Pageant of Pulchritude ryaje guhagarara mu 1935 bitewe ni ihungabana ry’ubukungu ryakurikiwe ni intambara ya kabiri y’isi gusa abenshi baziko ryatangiye mu 1952

Miss Universe yatangijwe n’ikigo cyitwa Pacific Mills cyakoraga imideli muri icyo gihe ni irushanwa ryitabirwa n’abakobwa bari hagati y’imyaka 17 na 26

Ku inshuro ya 73 hagiye kuba irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Universe rizaba tariki ya 16 Ugushyingo 2024 rizabera Mexique rikazahuza abakobwa baturutse mu bihugu 130 iri rushanwa kandi ryigeze no kuba irya perezida wa Amerika Donald Trump aza kurigurisha mu mwaka wa 2015

Reka twibukiranye bamwe mubigeze kwegukana iri rushanwa mu bihe byaryo ritandukanye

1.Olivia Culpo

Ni umunyamerikakazi akaba yaratowe nka Nyampinga wiri rushanwa mu mwaka wa 2012 ikamba aribona afite imyaka 20 y’amavuko ibyo birori byabereye Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakaba hari hashize imyaka isaga 15 muri iki gihugu ntamukobwa wegukana iri kamba

2.Sheynnis Palacios

Sheynnis Palacios ni umukobwa wahiriwe namarushanwa y’ubwiza cyanee kuko guhera mu 2016 yagiye atwara ibihembo mu bihe bitandukanye yavutse mu 2000 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminiza mu ishami ry’itumanaho yakuye muri Centroamericana akaba yaratwaye iri kamba afite imyaka 23

3.Zozibini Tunzi

Zozibini Tunzi yavutse mu 1993 ni umwiraburakazi wa mbere wo muri Afurika y’Epfo yegukanya iri kamba mu mwaka wa 2019 aryegukana afite imyaka 26 ryatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia

4.Catriona Gray

Yegukanye iri rushanwa mu 2018 mu birori byari byabereye mu mujyi wa Bangkok muri Thailand akomoka mu gihugu cya Philippines

5.Paulina Vega

Ni umunya Colombia wegukanye ikamba rya Miss Universe mu 2014 yambitswe iri kamba afite imyaka 22 ibirori byabereye Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 

Ruth GARU

Share
Published by
Ruth GARU

Recent Posts

Israel Mbonyi yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzi Nyarwanda bakurikiranwa kuri Youtube

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi ukunzwe cyanee yagiye ku mwanya wa…

3 hours ago

Raphaël Varane uhagaritse ruhago ku myaka 31, ni muntu ki ?!

Myugariro w' umufaransa Raphaël Varane bitunguranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2024 yahagaritse umwuga we…

1 week ago

Ndashaka umukunzi

Nitwa kwibuka ntuye i Kigali, ndifuza umukunzi w'umukobwa wize kandi ufite urukundo, amashuri yaba yarize…

2 weeks ago

Ndashaka umukunzi

Amazina yanjye nitwa keza ntuye muri congo ariko ndi umunyarwandakazi, ndifuza umukunzi twakundana tukubakana, ntakindi…

2 weeks ago

UCL 2024/25: Visit Rwanda Derby mu zitegerejwe ku munsi wa kabiri.

UEFA Champions League irushanwa rya mbere rikomeye ry' amakipe ku mugabane w' uburayi rirakomeza kuri…

2 weeks ago

UEL 2024/25: gari ya moshi yatindije umukino wa Tottenham !

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2024 irushanwa rya kabiri riruta ayandi yose ku mugabane w'…

3 weeks ago