Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brazil, Ednaldo Rodrigues yatangaje ko umukinnyi wa Real Madrid Vinícius Júnior afite inkomoko muri Cameroun nyuma yo gukorerwa ikizamini cy’isanomuzi DNA.
Kuwa 19 Ugushyingo 2024 mbere y’ umukino ikipe y’ igihugu ya Brazil (La Seleção Canarinho) yakiragamo ikipe y’ igihugu ya Uruguay (La Celeste) kuri Itaipava Fonte Nova Arena mu mukino wo gushaka itike y’ igikombe cy’ isi cyo muri USA, Canada na Mexico 2026, mbere y’ uyu mukino habanje igikorwa cyo kwerekana ibisubizo bya DNA test ya Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior byagaragazaga ko afite inkomoko ku mugabane w’ Africa mu gihugu cya Cameroon mu bwoko bw’ abanya-Cameroon bwitwa Tikar (aba-Tikar). Ubu ni ubwoko bw’ abanya-Cameroon butuye mu majyaruguru ya Cameroon .
Iburyo Papa wa Vini “Vinicius José Paixão de Oliveira” hagati President wa CBF “Ednaldo Rodrigues” na Vini ibumoso.
Ibi byose byabaye muri gahunda ya Golden Roots, hagamijwe kureba inkomoko ya nyayo y’abirabura bo muri Brésil dore ko bajyanywe muri iki gihugu mu gihe cy’ubucakara mu myaka ya kera.
Vinícius Júnior nyuma yo gukora ikizamini “DNA” yari kumwe na Se umubyara, yahise atangaza: “ko atari azi inkomoko ye ndetse n’ababyeyi bamubyara bakaba bishimiye kumenya inkomoko yabo”
Se wa Vini nawe yagize ati :”Ni ngombwa kuri twe kumenya aho dukomoka. Abanya-Brazil benshi mu by’ukuri ntibazi ibisekuruza byabo, umurage wacu. Ariko ndishimye kuba dukomoka muri Cameroon”
Certificate ya Vini igaragaza ko afite inkomoko muri Cameroon.
Iyi nkuru ya Vini yashimishije abanya-Cameroon benshi ndetse n’ abanya-Africa benshi, harimo na president wa FECAFOOT (ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Cameroon) Samuel Eto’o Fils yatangaje ko ari byiza ko uyu mukinnyi akomoka muri Cameroon, dore ko atariwe mukinnyi ukomeye wenyine ukomoka muri Cameroon kuko Kylian M’bappe bakinana muri Real Madrid bisanzwe bizwi ko ari ho akomoka.
Ubwoko bw’aba-Tikar Vinícius akomokamo ni bumwe mu bwoko 294 bubarizwa muri Cameroun aho butuye majyaruguru y’ iki gihugu.
Golden Roots ikomeje gukora ubukangurambaga ku banya-Brazil b’ abirabura ngo bamenye ibihugu bakomokamo muri Afurika aho hashobora no kuzagaragara inkomoko y’ abandi bakinnyi batandukanye. Hari no gutegurwa filime izabigarukaho izanagaragaramo Vini.
Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…