Rayon Sports igiye kongera kwisubiza imodoka yayo yari yaraguzwe muri 2019 nyuma yuko yari imaze imyaka isaga ine idakoreshwa bitewe nuko iyi kipe itabashije kubahiriza amasezerano ajyanye no kwishyura amafaranga yasigayemo ngo iyegukane burundu.
Mu kwa Gatanu (Gicurasi) 2019 ni bwo Rayon Sports yagiranye amasezerano na company icuruza ibinyabiziga izwi nka “Akagera Business Group” yari amasezerano yo kugura imodoka yo mu bwoko bwa ‘Foton AUV’ yarifite agaciro k’ amafaranga asaga miliyoni 100 Frw, iyi modoka yagombaga kuzajya itwara abakinnyi ba Rayon Sport.
Rayon Sport yahise yumvikana na Akagera Business Group ko itahita yishyurira rimwe miliyoni 100 zari zihwanye n’ iyo modoka, ahubwo ko yaba yishyuye miliyoni 16 Frw, naho Radiant yari umuterankunga wayo ikishyura Miliyoni 36 Frw naho andi n’ubundi akishyurwa n’iyi kipe gahoro gahoro kugeza ashizemo.
Gusa Rayon Sports yananiwe kubahiriza aya masezerano biza kurangira Akagera Business Group muri Nyakanga 2019 iyisubiza ariko nyuma iza kuyisubiza Rayon Sport. Rayon Sport rero yakomeje kunanirwa kwishyura amafaranga yari yumvikanyeho n’ Akagera Business Group ko yagombaga kuzajya yishyura buri kwezi bituma Akagera Business Group muri Kanama 2020 iyifatira burundu.
Nyuma y’imyaka ine rero nibo iyi modoka igiye gusubizwa ikipe ya Rayon Sports ndetse iri kongera gusanwa bitewe nuko yari yarangijwe no kuba yarimaze igihe kinini idakoreshwa.
Kugeza ubu rero biravugwa ko Muvunnyi Paulumuyobozi w’Urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports yaba yaravuganye n’ubuyobozi bw’ Akagera Business Group bumvikana ko iyi kipe igiye kwishyura miliyoni 55 Frw zasigfayemo ubundi Rayon Sport igasubizwa iyo modoka yo mu bwoko ‘Foton AUV’ ifite ubushobozi bwo gutwara bantu bagera kuri 53 .
Biteganyijwe ko iyi modoka Rayon Sports izayikoresha ku mukino w’ ikirarane bafitanye na APR FC uteganyijwe kuzakinwa taliki ya 7 Ukuboza 2024.
Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…