Connect with us
ndayishimiye ndayishimiye

BURUNDI

Burundi: Ndayishimiye yasubiriye u Rwanda

Photo: Internet

Published

on

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kwibasira u Rwanda mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yaraye agejeje ku baturage b’igihugu cye.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi muri iryo jambo yavuze ko ashimishijwe n’uko igihugu cye kibanye neza n’ibihugu byo mu karere baturanye, usibye u Rwanda yeruye ko bafitanye inzika.

Ati:

Advertisement

“Ku bireba igihugu cy’u Rwanda, ntitunejejwe n’uko icyo gihugu kitarajwe ishinga n’amahoro mu karere, mu gihe ibindi bihugu bikora ibishoboka byose ngo bibane neza n’ibyo bituranye bisangiye imipaka.”

Ndayishimiye yongeye kwenyegeza imvugo z’uko u Rwanda rwateye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ibibera muri icyo gihugu u Burundi bubikurikiranira hafi, kuko ngo buzi ko hari umugambi wo kubutera u Rwanda rufite.

Ati: “Ibirimo kubera mu gihugu duturanye cya Congo turabikurikiranira hafi, na cyane ko icyo gihugu gitera Congo dufitanye inzika, kuko ari cyo kigumya kibungabunga abicanyi bahigira u Burundi. Nta kitwereka rero ko nyuma ya Congo atari u Burundi, nk’uko na mbere abo Barundi b’imburamukoro bari mu Rwanda n’i Burayi babyivugira.”

Mu gisa nko kuyobya uburari, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko u Burundi budahwema kwegera u Rwanda ngo bubwize u Burundi ukuri icyo rubuhora, kugira ngo ibihugu byombi bijye mu biganiro byo gushakira umuti amakimbirane ari hagati ya byo nta kirononekara.

Advertisement

Yunzemo ko

“ikibabaje kandi giteye amakenga, ni uko nta na kimwe abayobozi b’u Rwanda baduha cyatuma batera u Burundi.”

Yasabye amahanga kugira inama u Rwanda kugira ngo bushyikirize u Burundi”inkozi z’ibibi” avuga ko rucumbikiye, mu rwego rwo kubashyikiriza ubutabera.

Ndayishimiye amaze imyaka ibiri yikoma u Rwanda ashinja kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye, mu gihe ari we wigeze kwerura ko ashyigikiye umugambi wo kurushozaho intambara no gukuraho ubutegetsi bwarwo, mu rwego rwo “kubohora urubyiruko”.

Advertisement

U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze kugaragaza ko nta mugambi wo gutera u Burundi rufite, ndetse ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu rukorana na wo nk’uko cyo kibivuga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media