Sports
Bayern Munich yashyize umucyo ku byo kuvugurura amasezerano ifitanye n’u Rwanda

abana 30 bishyurirwa buri kimwe ndetse kugeza ubu akaba ari bo wavuga bakorera mu buryo bwiza bubafasha kubaho kinyamwuga kurusha abandi.
Iyi ‘Académie’ yo ku rwego rwo hejuru, abana bigishirizwamo ruhago n’abatoza barimo abavuye mu Budage, yitoreza kuri Kigali Pelé Stadium ndetse yo ntikangwa n’ikibazo cy’amasaha nk’uko ahandi bigenda kuko abayigize bacanirwa amatara ku mugoroba.
Kugeza ubu kandi amasezerano y’u Rwanda na Bayern Munich yatangiye kubyara inyungu, dore ko abakinnyi babiri b’Abanyarwanda ari bo Ndayishimiye Barthazar na David Okoce, bari mu batoranyijwe mu Ikipe ya FC Bayern Munich y’Abaterengeje imyaka 19.
