Sports
Aya niyo marushanwa 10 ya mbere akomeye mu mupira w’ amaguru.
Kugeza ubu uwavuga ko umupira w’ amaguru ariwo mukino ukunzwe kurusha indi yose, bisa nkaho ataba yibeshye. Gusa iby’ urukundo ukunzwe ntago bigarukiraho gusa kuko hari imikino iba ifite byinshi ivuze bitewe n’ irushanwa riri gukinwa, hakaba n’ indi mikino ikinwa stade zambaye ubusa kuko iyo mikino idasamaje. Ibi byose kandi biterwa n’ urwego irushanwa riri gukinwa riba rikunzweho. Kubwiyo mpamvu rero http://garufm.com yabateguriye urutonde rw’ amarushanwa 10 akunzwe kurusha ayandi mu mupira w’ amaguru. Mugutegura uru rutonde twifashishije ikinyamakuru http://givemesport.com , aho uru rutonde rwateguwe hagendewe ku makipe y’ ibigugu aba yitabiriye iryorushanwa, abakinnyi n’ abatoza b’ ibirangirire, ndetse n’ uburyo ikururamo abafana benshi.
Nk’ ibisanzwe reka duhere ku mwanya wa cumi tumanuke dusoreze ku mwanya wa mbere.
10. Copa Libertadores
Copa Libertadores
ni irushanwa rikinwa n’ amakipe yabaye ayambere iwayo (mu bihugu byayo k’ umugabane w’ amerika y’ epfo). Iri rushanwa rifatwa nka UEFA Champions League yo muri Amerika y’ Epfo. Ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 1960.
Kugeza mu mpera za 2025, Club Atlético Independiente yo muri Argentina niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi, inshuro 7.
Copa Libertadores ikaba itegurwa n’ impuzamashyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku mugabane w’ Amerika y’ Epfo (CONMEBOL)
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe yegukanye iri rushanwa ihembwa agera kuri miliyoni makumyabiri n’ eshatu z’ idorali ($23 M).
9. FA Cup
FA Cup
ni irushanwa rikinwa n’ amakipe y’abagabo yo mu Bwongereza (n’ayo muri Wales asanzwe akina amarushanwa ya FA yo mu Bwongereza), aya makipe akaba aturuka mu byiciro bitandukanye by’ umupira w’amaguru — kuva ku makipe yo mu byiciro bitari ku rwego rw’ ababigize umwuga kugeza ku makipe yo mu cyiciro cya mbere.
Ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 1871.
Kugeza mu mpera za 2025, Arsenal niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi, inshuro 14.
FA Cup ikaba itegurwa n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Bwongereza (FA)
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe yegukanye iri rushanwa ihembwa agera kuri miliyoni ebyiri n’ ibihumbi ijana na ma kumyabiri by’ ama-pound (£2,120,M)
8.La Liga
La Liga
ni shampiyona y’ icyiciro cya mbere muri Espagne ikinwa n’ amakipe 20 y’abagabo harimo atatu aba yarazamutse aturutse mu cyiciro cya kabiri.
Yatangiye gukinwa mu mwaka wa 1929.
Kugeza mu mpera za 2025, Real Madrid niyo imaze kwegukana La Liga inshuro nyinshi, inshuro 36.
La Liga ikaba itegurwa n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Espagne (RFEF)
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe yegukanye iri rushanwa ihembwa agera kuri miliyoni mirongo itanu n’ umunani, n’ ibihumbi magana ane bya’ amayero (€58.4 million)
7.African Cup of Nations
African Cup of Nations
ni irushanwa rikinwa n’ amakipe y’ ibihugu byo ku mugabane w’ Africa, byakatishije yo kwitabira iri rushanwa, ndetse iki gikombe cyizwi nk’ icy’ Africa kikaba gikinwa rimwe mu myaka ibiri.
Cyatangiye gukinwa mu mwaka wa 1957.
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe y’ igihugu ya Egypt niyo imaze kucyegukana inshuro nyinshi, inshuro 7.
Cyikaba gitegurwa n’ impuzamashyirahamwe y’ umupira w’ amaguru ku mugabane wa Africa (CAF)
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe yegukanye iri rushanwa ihembwa agera kuri miliyoni zirindwi z’ idorali ($7 M).
6.Europa League
Europa League
ni irushanwa rikinwa n’ amwe mu makipe yabaye ayambere iwayo (mu bihugu byayo k’ umugabane w’ iburayi). Iri rushanwa rifatwa nka murumuna wa UEFA Champions League. Ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 1960.
Kugeza mu mpera za 2025, FC Sevilla yo muri Espagne niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi, inshuro 7.
Europa League ikaba itegurwa n’ impuzamashyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku mugabane w’ Uburayi (UEFA)
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe yegukanye iri rushanwa ihembwa agera kuri miliyoni cumi n’ eshatu z’ amayero (€13 M).
5.Copa América
Copa América
ni irushanwa rikinwa n’ amakipe y’ ibihugu byo ku mugabane w’ Amerika y’Epfo.
Ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 1916.
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe y’ igihugu ya Argentina niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi, inshuro 16.
Rikaba ritegurwa n’ impuzamashyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku mugabane w’ Amerika y’ Epfo (CONMEBOL)
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe yegukanye iri rushanwa ihembwa agera kuri miliyoni zirindwi z’ idorali ($72M).
4.UEFA European Championship
UEFA European Championship
ni irushanwa rikinwa n’ amakipe y’ ibihugu byo ku mugabane w’ Uburayi, ndetse iki gikombe cyizwi nk’ icy’ Uburayi kandi kikaba gikinwa rimwe mu myaka ine.
Ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 1960.
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe y’ igihugu ya Espagne niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi, inshuro 4.
Rikaba ritegurwa n’ impuzamashyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku mugabane w’ Uburayi (UEFA)
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe yegukanye iri rushanwa ihembwa agera kuri miliyoni umunani z’ amayero (€8M).
3.Premier League
Premier League
ni shampiyona y’ icyiciro cya mbere mu Bwongereza ikinwa n’ amakipe 20 y’abagabo harimo atatu aba yarazamutse aturutse mu cyiciro cya kabiri.
Yatangiye gukinwa mu mwaka wa 1888, mu mwaka wa 1992 nibwo yiswe Premier League.
Kugeza mu mpera za 2025, Manchester United na Liverpool nizo zimaze kwegukana Premier League inshuro nyinshi, inshuro 20.
Premier League ikaba itegurwa n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Bwongereza (FA)
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe yegukanye iri rushanwa ihembwa agera kuri miliyoni mirongo itanu n’ eshatu, n’ ibihumbi ijana by’ ama-pound (£53.1 M)
2. UEFA Champions League
UEFA Champions League
ni irushanwa rikinwa n’ amakipe yabaye ayambere iwayo (mu bihugu byayo k’ umugabane w’ Uburayi. Iri rushanwa rifatwa nk’ irya mbere ku isi ry’ amakipe.
Ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 1955, mu mwaka wa 1992 riza kwitwa UEFA Champions League.
Kugeza mu mpera za 2025, Real Madrid yo muri Espagne niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi, inshuro 15.
UEFA Champions League ikaba itegurwa n’ impuzamashyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku mugabane w’ Uburayi (UEFA)
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe yegukanye iri rushanwa ihembwa agera kuri miliyoni makumyabiri n’ eshanu z’ amayero (€25 M).
1. FIFA World Cup
FIFA World Cup
ni irushanwa rizwi n’ Igikombe cy’ Isi, rikinwa n’ amakipe y’ ibihugu byose byo ku isi biturutse ku migabane y’ isi yosee, ibi bihugu bigomba kuba byarakatishije itike yo gukina iyi mikino y’ Igikombe cy’ Isi, ndetse kandi kikaba gikinwa rimwe mu myaka ine.
Cyatangiye gukinwa mu mwaka wa 1930.
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe y’ igihugu ya Brazil niyo imaze kucyegukana inshuro nyinshi, inshuro 5.
Cyikaba gitegurwa n’ impuzamashyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku isi (FIFA)
Kugeza mu mpera za 2025, ikipe yegukanye iri rushanwa ihembwa agera kuri miliyoni mirongo ine n’ ebyiri z’ amadolari ($440 M).
Aya rero aya niyo marushanwa y’ umupira w’ amaguru akunzwe cyane kurusha ayandi yose ku isi, nkuko twabibonye haruguru twayatondetse twifashishije ikinyamakuru http://givemesport.com aho iki kinyamakuru nacyo cyagendeye kuburyo aya marushanwa akurura abafana nanone hanarebwa ishyaka abakinnyi n’ abatoza b’ ibirangirire baba bafite mu gihe bari muri aya marushanwa.

