Kenya: Ariel Wayz yataramanye na DJ AG umaze kubaka izina mu mihanda yo mu Bwongereza
Ariel Wayz umaze iminsi muri Kenya mu bikorwa ari gukorana na Universal Music Group, yahahuriye na DJ AG umaze kubaka izina mu mihanda yo mu Bwongereza bataramana mu y’i Nairobi.
DJ AG ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki bamaze kwigwizaho abakunzi by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga kubera umwihariko we wo gucurangira ku muhanda, ibituma abahanzi bahamusanga agacuranga banaririmbira abahisi n’abagenzi imbonankubone.
Uyu musore wubatse izina mu Bwongereza, amaze iminsi muri Kenya ndetse akihagera yatangaje gahunda yo gucurangira mu mihanda y’i Nairobi ahamagarira abahanzi kuza kumwitaba bakabana.
Umwe mu bitabye DJ AG, ni Ariel Wayz wataramanye n’uyu musore uri mu bakunzwe cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mihanda yo mu Bwongereza.
Mu bisanzwe abahanzi bakomeye ku Isi baba bamaranira gutaramana na DJ AG mu mihanda yo mu Bwongereza kubera uburyo uyu musore amaze kwigarurira imitima y’abatari bake.
Urebye ku mbuga nkoranyambaga ze, ubona ko uyu musore amaze gucurangana n’ibyamamare nka Burna Boy, Ed Sheran, Spyro n’abandi benshi kandi biganjemo abakomeye ku Isi.
Ariel Wayz yagaragaye mu mihanda y’i Nairobi ari kumwena DJ AG nyuma y’iminsi amaze muri Kenya aho yagiye mu bikorwa binyuranye ari gukorana na Universal Music Group.
Uyu mukobwa yageze i Nairobi ku wa 22 Ugushyingo 2025 aho azamara icyumweru mu bikorwa byo gukorerayo indirimbo ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye mu itangazamakuru ryo muri Kenya.
Muri Kamena 2025, ni bwo bwa mbere Ariel Wayz yinjiye muri iyi sosiyete igiye kumufasha cyane ko yari asanzwe akorana n’inshuti ze za hafi.

