Categories: Imikino

APR FC yatewe mpaga nkuko byari byitezwe.

Nkuko byari byitezwe nyuma y’ amakosa aremereye ikipe ya APR FC iherutse gukora mu mukino w’ umunsi wa munani wa shampiyona y’ icyiciro cya mbere mu Rwanda, baherutse kunganyamo na Gorilla FC ubusa ku busa.

Ni umukino wakinwe kuwa 03 Ugushyingo 2024 ,muri uyu mukino waberaga kuri Kigali Pelé Stadium APR FC yarengeje umubare w’ abanyamahanga bemerewe gukandagira mu kibuga ubwo yakinishaga abanyamahanga barindwi kandi nta kipe yemerewe kurenza batandatu. Ibi byabaye ubwo APR yarikoze impinduka umunye-Ghana Richmond Lamptey  na Tuyisenge Arsène basohoka mu kibuga hinjiramo umnya-Nigeria Nwobodo Chidiebere n’ umunya-Maurtania Mamadou Sy. Aba banyamahanga babiri binjiye basanga mu kibuga abandi banyamahanga batanu ari bo Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Lamine Bah na Victor Mbaoma.

Umukino wakomeje gukinwa maze haza kuvuka impaka ubwo byari bigaragaye ko APR FC iri gukinisha abakinnyi 7 b’Abanyamahanga kandi hemewe batandatu gusa ihita ikora impinduka havamo umunye-Mali Lamine Bah asimburwa na Kwitonda Alain ‘Bacca’, abanyamahanga bongera gusigara ari batandatu.

Uyu mukino utararangira Gorilla FC yahise irega APR FC mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko iyi kipe yashyize abakinnyi 7 b’Abanyamahanga mu kibuga kandi amategeko yemera 6.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 6 Ugushyingo 2024, ku Cyicaro cya FERWAFA hateranye inama ya Komisiyo y’Amarushanwa yiga kuri iki kirego.

Nk’uko benshi bari babyiteze byanzuwe ko APR FC iterwa mpaga(forfait) y’ibitego 3-0. Ikipe ya Gorilla FC yahise yegukana amanota 3 y’uyu mukino binatuma ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 18 nyuma yo kunganya na Bugesera FC ku munsi wa cyenda wa shampiyona mu gihe APR FC yo yagiye ku mwanya wa 15 n’amanota 4 ku rutonde rwa shampiyona aho ikurikirana na Kiyovu ya nyuma.

Biteganyijwe ko Nyamukandagira mu kibuga kikasa imitutu isubira mu kibuga kuri uyu wa kane tariki 07 Ugushyingo ubwo izaba yasuye Vision FC y’ umutoza mushya Abdou Mbarushimana.

Gorilla FC niyo iyoboye urutonde rw’ agateganyo rwa shampiyona nyuma yo guhabwa amanota 3 aturutse kuri mpaga yatewe APR FC hakiyongeraho inota 1 yakuye i Nyamata.

 

.

JUNIOR REGIS

Share
Published by
JUNIOR REGIS

Recent Posts

UCL: Umunsi wa 6 wagenze neza ku bigugu.

Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…

19 hours ago

UCL: baragaruka bakina umunsi wa 6.

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…

2 days ago

Nani yasezeye kuri ruhago nyuma y’ imyaka 19 !

Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…

2 days ago