Muri iyi weeekend Rwanda Premier League yakomezaga hakinwa umunsi wa munani wa shampiyona y’ icyiciro cya mbere cya mbere mu Rwanda, ndetse ni umunsi waranzwe n’ udushya dutandukanye nkaho Rayon yanyagiraga Kiyovu mumugambi bise #huhura, gusa agashya kagarutsweho kurusha utundi ni aho APR FC yarengeje umubare w’ abanyamahanga bemewe gukina mu mukino wabahuzaga na Gorilla FC.
Umwe mu mikino wakinwe muri iyi weekend kuwa 03 Ugushyingo 2024, ubera kuri Kigali Pelé Stadium ku isaha ya 15:00, ni umukino APR FC yanganyijemo na Gorilla FC ubusa ku busa. Muri uyu mukino APR FC yaje gusimbuza mu gice cya kabiri yisanga yarengeje umubare w’ abanyamahanga batandatu bemerewe kujya mu kibuga. Ibi byabaye ubwo umunye-Ghana Richmond Lamptey na Tuyisenge Arsène basimburwaga n’ umunya-Nigeria Nwobodo Chidiebere na Mamadou Sy wo muri Mauritania, ubwo aba banyamaahanga babiri bari basimbuye umunyamahanga umwe n’ umunyarwanda, aba banyamahanga babiri binjiye mu kibuga basangamo abandi batanu ari bo Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Lamine Bah na Victor Mbaoma. Ubwo mu kibuga APR FC yarigize abakinnyi barindwi b’ abanyamahanga kandi amategeko ya FERWAFA ateganya ko nta kipe yemerewe kurenza abakinnyi batandatu mu kibuga.
Gusa hashize iminota itageze ku icumi ni bwo APR FC yahise ihindura aya makosa ikuramo umunyamahanga umwe ari we umunya-Mali Lamine Bah wasimbuwe na Kwitonda Alain “Bacca”, nuko abanyamahanga bongera gusigara ari batandatu nk’ uko amategeko abiteganya.
Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro wa FERWAFA kuri iri kosa APR FC yakoze, APR yahise yiyongeraho inota rimwenyuma yo kunganya na Gorilla ihita igira amanota atanu ijya ku mwanya wa 14 iva mu murongo utukura, naho Gorilla ijya ku mwanya wa kabiri n’ amanota 15.
Gusa umutoza wa APR, Darko Novic we yatangaje ko ibyabaye atari abizindetse nta n’ uruhare yabigizemo mu magambo agira ati:
“Nta ruhare twabigizemo ahubwo bambwiye ko habayeho kwibeshya, ubwo rero ntacyo nabivugaho kuko simbizi byabereye inyuma yanjye.”
Uko indi mikino y’ umunsi wa 8 yagenze:
Ikipe ya Kiyovu SC nyuma yo kunyagirwa na mukeba Rayon Sport ibitego bine ku busa muri mu mukino aba-Rayon bari bise #huhura, byahise bituma Kiyovu SC iguma ku mwanya wa nyuma.
APR FC yakoze ikosa rikomeye ikinisha abanyamahanga barindwi, bishobora no gutuma iterwa mpaga.
Ku mugoroba irushanwa rya mbere rikunzwe ry' amakipe yo ku mugabane w' uburayi yabaye aya…
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2024 rya rushanwa ry’ amakipe rikomeye kuruta ayandi…
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye ku mazina ya…