MU MAHANGA
Amerika yashinje Perezida Macron kuba intambamyi mu ntambara ya Israel na Hamas
Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yanenze u Bufaransa buherutse gutangaza ko buteganya kwemeza Palestine nk’igihugu, avuga ko ari uburyo bwo kubangamira ibiganiro hagati ya Israel na Hamas bijyanye no guhagarika intambara.
Mu mpera za Nyakanga 2025, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yari yavuze ko ari kunoza icyemezo cy’u Bufaransa cyo kwemera Palestine nk’igihugu cyemewe na Loni. Yavuze ko icyo gitekerezo azagitanga mu Nteko Rusange ya Loni iteganyijwe kubera i New York muri Nzeri 2025.
Anyuze kuri X, Macron yarakomeje ati “Mu buryo bwo guharanira amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati, nanzuye ko u Bufaransa buzemeza Leta ya Palestine.”
U Bufaransa ni cyo gihugu cya mbere mu bigize umuryango wa G7 kizaba cyemeje ko Palestine ikwiriye kuba igihugu.
Nyuma ibihugu nk’u Bwongereza na Canada na bwo bwakoze igisa nk’icy’u Bufaransa, binenga Amerika na Israel ku bijyanye n’uburyo byitwaye mu ntambara yo guhangana na Hamas.
Rubio yavuze ko iki cyemezo cya Macron cyatumye Hamas yumva ko ishyigikiwe, arakomze ati “Ibiganiro na Hamas byatambamiwe ubwo Macron yiyemezaga gufata icyemezo ntawe agishije inama, akavuga ko agiye kwemeza Palestine nk’igihugu.”
Ashimangira uburyo umugambi w’u Bufaransa wateye ingabo mu bitugu Hamas, Rubio yakomeje ati “Iyo nza kuba ndi Hamas, nari guhita nemeza ko tutagomba kujya mu biganiro byo guhagarika intambara, kuko tuzabihemberwa, bikaba intsinzi kuri twe.”
Ingingo yo kwemeza Palestine nk’igihugu ije mu gihe Amerika iri kugerageza gufasha Israel na Hamas kugira ngo intambara yiciwemo Abanye-Palestine benshi ihagarare.
Intambara hagati ya Israel na Hamas yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023 ubwo uyu mutwe wagabaga igitero ku b’i Tel Aviv, kigahitana abarenga 1200 abandi barenga 200 bagashimutwa.
Israel na yo yahise itangiza ibitero yise ibyo gutsinsura Hamas, aho kugeza uyu munsi abarenga ibihumbi 60 bo muri Palestine bamaze kuhasiga ubuzima.
Mu mpera za Nyakanga 2025, Israel yivanye mu biganiro byo guhagarika intambara nyuma y’igihe kirekire byari bimaze bibera i Doha muri Qatar.
Umugambi wari uw’uko hagombaga gushyirwaho agahenge k’iminsi 60, imfungwa zikarekurwa ku mpande zombi hanyuma n’Ingabo za Israel zikava muri Gaza.
Israel yavuze ko Hamas yagaragaje ubushake buke bwo guhagarika intambara.
